Kuba Mugisha atabona ngo ntibimubuza kugirira akamaro igihugu cye

Umusore witwa Mugisha Jacques ufite ubumuga bwo kutabona aratangaza ko nubwo afite ubu bumuga bitamubuza kujya mbere no kugirira akamaro igihugu cye.

Muri sosiyete zitari nke ku isi usanga bafata abamugaye nk’abantu badashobora kugira icyo bakora ngo babe bakwiteza imbere cyangwa ngo babe babasha kugirira ibihugu byabo akamaro.

Bamwe mu bafite abana nk’aba usanga bakunze guterwa isoni n’ubumuga bwabo kuburyo hari n’abajya babahisha bakanga ko bajya ahagaragara.

Mugisha nawe ubana n’ubumuga bwo kutabona avuga ko nta mpamvu yo kugira isoni z’umwana wawe kuko afite ubumuga runaka kuko nawe ari umuntu ushobora kugirira umuryango cyangwa igihugu cye akamaro.

Agira ati: “mu gihe cyose wafashije uwamugaye ukamuha ubufasha bujyanye n’ubumuga bwe nta kuntu ataba umuntu w’ingirakamaro muri sosiyete ye”.

Mugisha yarangije muri kaminuza nkuru y'u Rwanda mu ishami ry'itangazamakuru.
Mugisha yarangije muri kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru.

Uyu musore afatira ku rugero rwe kuko avuga ko ari umwe mu bafite ubumuga bake muri iki gihugu babashije kugira amahirwe yo kwiga none akaba ari umwe bafitiye igihugu akamaro gakomeye.

Kuri ubu akora mu muryango mpuzamahanga wita ku bafite ubumuga (Handicap International), aho afasha abamugaye mu bikorwa bitandukanye nk’aho abafasha mu mahugurwa uyu muryango ukunze guha abarimu bigisha abana bafite ubumuga muri gahunda y’uburezi kuri bose ifasha abafite ubumuga kwigana n’abatabufite.

Mugisha avuga ko byose bishoboka kuko nawe yiganye n’abana badafite ubumuga kandi we yari afite ubwo kutabona.

Yize amashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Shyogwe mu karere ka Muhanga naho kaminuza ayiga i Butare muri kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nta cyatuma Jacques atagera ku byiza kuko n’ubwo afite ubumuga, uganiriye na we usanga afite ibitekerezo bizima cyane, ntiyitinya iyo ari kumwe n’abandi, kandi azirikana cyane ubuzima bw’abandi ku buryo we ubona yiyibagirwa! Uhoraho akomeze gufasha n’abandi benshi bafite ubumuga butaandukanye usanga bagiye bafite ibibazo byinshi kandi bitandukanye!

Ubuyobozi bukwiriye gukora iyo bwabaga bukareba icyakorwa kuru iki cyiciro cy’abantu, kuko rwose n’ubwo hari ibikorwa, ariko inzira iracyari ndende kugira ngo aba bavandimwe na bo boroherwe n’umutwaro w’ubuzima mu gihe Nyagasani akibahaye iminsi yo kuba muri iyi si ! Murakoze!

Myriam Karangwa yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Muri iyi nkuru hari ahantu mwibeshye, ntabwo yize i Shyogwe ahubwo yize i Gahini

BIKORIMANA yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Kuba ubana n’ubumuga ubwo aribwo bwose, ntibigomba gutuma wiheba kuko ufite icyo ushoboye kandi cyagirira akamaro societe ubamo, MUGISHA ndamuzi, ni umusore wigirira ikizere kandi arangwa n’umurava ndetse n’umutima mwiza mubyo akora byose, iyo muri kumwe ntujya wibuka ko anabana n’ubumuga bwo kutabona, akwiye kubera urugero rwiza abandi, Imana ikomeze imuhe umugisha koko !

2nde yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka