Abavandimwe batatu bavutse ari ibikuri ariko ntibibabuza kwitunga
Abavandimwe batatu, abakobwa babiri n’umuhungu batuye mu Mudugudu wa Bunyeronko, Akagali ka Gakindo, Umurenge wa Janja mu Karere ka Gakenke bavutse ari ibikuri ariko ntibibabuza kwirwanaho mu buzima bwabo bwa buri munsi bakabasha kwitunga.
Mukahigiro Florentine w’imyaka 26, Karuyange Alexie w’imyaka 23 na Bagiraneza Noheli w’imyaka 20 bavutse ari ibikuri mu muryango w’abana batandatu. Abo bavandimwe bavutse ku babyeyi bombi batari ibikuri.
Umubyeyi wabo usigaye dore ko se yitabye Imana, asobanura ko atigeze amenya ko yabyaye ibikuri kugeza babaye bakuru kuko bakiri abana bato ngo banganaga n’abandi bana. Yaje kubimenya abibwiwe n’abaturanyi, na we arebye abandi bana bavukiye igihe kimwe asanga abe ari bagufi.
Abo bavandimwe bafite uburebure buri hagati ya senimetero 80 na metero 1.10 bavuga ko bafasha umubyeyi wabo imirimo itandukanye yo mu rugo irimo guhinga, guteka no kwahirira inka; ariko ngo guhinga birabagora kubera imbaraga nke n’ingano yabo.
Karuyange na Bagiraneza batangiye gushakisha imibereho, bacuruza ibyo kurya no kunywa mu Gasentere kari hafi y’iwabo birimo amata, icyayi n’imineke. Ubucuruzi bwabo ngo bugenda neza ariko hari abantu banga kubagurira kubera kubanena.
Bakomeza bavuga ko mu nzira aho banyura batabazi bahura n’ivangura n’akato aho abantu babibazaho, abanyeshuri bo babatera amabuye.
Ikibabaza cyane ngo ni uko bahabwa akato na bamwe mu bashinzwe gutanga serivisi bagombye kuba barabirenze. Karuyange atanga urugero rw’umuyobozi w’akagali wanze kumusinyira ashaka gusaba inguzanyo y’ubucuruzi mu Murenge wa SACCO yitwaje ko ngo atashobora kuzishyura iyo nguzanyo kuko ari igikuri.
Ibyo ntabwo bibaca intege ahubwo bikomereza imirimo yabo ibafasha kubaho; nk’uko Karuyange akomeza abishimangira. Ikindi, kuba bafite ubumuga bwo kutaba barebare ntibivuga ko bafite ubumuga mu mutwe cyangwa mu bitekerezo.
Bagiraneza wahinduye imisatsi ye nk’iy’abasitari yemeza ko afite impano y’ubuhanzi ashaka kubyaza umusaruro nubwo kubona amikoro yo kujya muri studiyo kugira ngo asohore indirimbo bikiri agatereranzamba.
Uyu musore wagize amahirwe yo kurenga umupaka w’u Rwanda akajya muri Kenya akamarayo amezi atatu, ashimangira ko imyumvire y’Abanyakenya yateye imbere, aho barenze guha akato abantu bafite ubumuga nk’ubwe.
Avuga ko ubwo yari yo akora akazi k’ubutekinisiye bamweretse urukundo bakamwubahira akazi abakorera.
Bahangayikijwe no kutagira mitiweli
Mukahigiro Florentine ufite umwana w’imyaka 8 kandi unateganya kwibaruka undi wa kabiri, afite impungenge ko igihe we cyangwa umwana we yarwaye atazabasha kwivuza ku giti cye nta bwisungane magirirane mu kwivuza buzwi nka mitiweli afite.
Yongeraho ko bari mu bantu batishoboye bagombye gufashwa kugira ngo babone mitiweli. Ati: none se abantu badashobora guhinga kuki batahabwa mitiweli.” Ubusanzwe abantu batuye muri ako gace imibereho bayikesha guhinga kuko ari byo bibaha amafaranga yo gukemura ibibazo bitandukanye.
Abayobozi bo hasi babandika mu baturage batishoboye bagomba guhabwa mitiweli ariko bagategereza ko bahabwa amakarita ya mitiweli amaso agahera mu kirere.
Uyu muryango ubaye uwa kabiri umenyekane mu gihugu uvukamo ibikuri bitatu nyuma y’undi wo mu Karere ka Muhanga mu gice cya Ndiza havutse ibikuri bitatu byibera mu Mujyi wa Musanze.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Aba ni abazukuruza ba Kanyarengwe Alexis ndabazi neza banatuye mu itongo rye. Ariko babayeho nabi. Thx!
Aba ni abazukuruza ba Kanyarengwe Alexis ndabazi neza banatuye mu itongo rye. Ariko babayeho nabi. Thx!
ntibavuga ibikuri bavuga ABAFITE UBUMUGA BWO KUBA BAGUFI
mbega abana bahiye!
Umuntu utabasha kwishyura mutuel yabasha gute kwishyura inguzanyo ya SACCO, ntabwo umuntu yabyita akato, ahubwo ikigaragara ni uko bakeneye ubufasha aliko nabo ni abana ba Abrahamu, nibatabarwe bahabwe mutuel bareke kwiyumvamo akato.
yooo! Barashimishije disi!Ni abagabo batanga urugero rwiza aho abandi nk’abo bahitamo gusaba aho gushyira amaboko hasi bagakora.