Abanyeshuri bari muri ‘Students on the field’ basobanuriye abaturage ububi bwa Kanyanga na African Gin

Abaturage bo mu kagari ka Nyagahinga, mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera basobanuriwe ububi bwa kanyanga na African Gin aho ngo biyobya ubwenge by’uwabinyweye akageza naho ahuma amaso ntabone neza.

Abo baturage babisobanuriwe n’abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rya Busogo, ISAE Busogo kuwa kabiri tariki ya 12/03/2013, ubwo bari muri gahunda ya ‘Students on the field’ muri ako karere.

Abanyeshuri bo muri ISAE Busogo basobanuriye abaturage ububi bwa Kanyanga na African Gin.
Abanyeshuri bo muri ISAE Busogo basobanuriye abaturage ububi bwa Kanyanga na African Gin.

Akarere ka Burera gahana imbibi n’igihugu cya Uganda kandi bivugwa ko muri Uganda ariho haturuka ikiyobyabwenge cya Kanyanga ndetse n’inzoga ya African Gin nayo yashyizwe ku rutonde rw’ibinyobwa bibujijwe mu Rwanda.

Abaturage bamwe bo muri ako karere usanga banywa kanyanga ndetse na African Gin bagasinda kugera ubwo bata ubwenge, maze bagateza umutekano muke mu baturage. Abanyeshuri bo muri ISAE Busogo bagendeye ku bumenyi bwo mu ishuri, basobanuriye abo baturage ko kanyanga nk’ikiyobyabwenge yangiza ubuzima ku buryo uyinywa ageza ho akaba igisenzegeri, agapfa ahagaze ntacyo akimarira.

Inzoga ya African Gin ngo ibamo umusemburo mubi wa Methanol wangiza ubwonko bw'uyinywa.
Inzoga ya African Gin ngo ibamo umusemburo mubi wa Methanol wangiza ubwonko bw’uyinywa.

Ngo usibye Kanyanga kandi na African Gin ngo ni mbi cyane kuko ibamo umusemburo mubi witwa “Methanol” wangiza ubwonko bw’umuntu. Ndisanze Marc Antoine, umwe muri abo banyeshuri, yasobanuriye abo baturage ko Methanol ituma uwanyoye ikinyobwa kiyirimo asinda maze agata ubwenge ku buryo ahuma n’amaso ntarebe neza.

Iyo uwayinyweye atareba neza akora ibikorwa by’urukozasoni ku buryo atabasha gutandukanya abantu ndetse n’ibintu nk’uko Ndisanze abisobanura. Akomeza avuga ko mu nzoga zisanzwe ho habamo umusemburo witwa Ethanol, udafite ubukana n’uburozi nk’ubwa Methanol nk’uko Ndisanze yakomeje abisobanurira abo baturage.
Gahunda ya ‘Students on the field’ yatangijwe n’ihuriro ry’abanyeshuri biga muri za kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda, mu rwego rwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Kanyanga igaragara muri Burera ituruka muri Uganda.
Kanyanga igaragara muri Burera ituruka muri Uganda.

Iyo gahunda yatangiye tariki ya 09/03/2013 ikazarangira tariki ya 16/03/2013. Izakorwamo ibikorwa byibanda ku gukangurira urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge, kuremera abatishoboye, gufasha leta mu iterambere ndetse no gukora imirimo y’amaboko irimo umuganda.

Abanyeshuri bo muri ISAE Busogo bafashije abaturage bo mu kagari ka Nyagahinga gucukura ibyobo 14 bigabanya umuvuduko w’amazi aturuka ku kiruga cya Muhabura, bubakiye akarima k’igikoni umuturage, bahaye umuryango w’abantu barindwi amafaranga ya mitiweri, ndetse banagabiye abaturage batatu, ihene imwe n’intama ebyiri.
Abaturage bishimiye ibyo bikorwa. Ngo usibye kuba barwanyije isuri yabatwariraga imirima, ngo n’amatungo bagabiwe azatuma bava mu bukene.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

byakabaye byiza twese twumvishe ububi bwa kanyanga n’ibindi biyobyabwenge,ikibazo nuko abakagombye kubyamagana aribo babinywa.
ikindi nkaza African gin zo bazihende nkuko bahenze itabi wenda babicikaho.

MUNYAMPIRWA Serge yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka