RBC iraburira abantu ku ndwara z’umwijima na SIDA

Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) kirasaba abuturage kumenya ko imibonano mpuzabitsina idakingiye itanduza SIDA gusa, ahubwo ko igiteye ubwoba kurushaho, ari ubwandu b’indwara y’umwijima, ivugwa ko yica cyangwa igatera kanseri kandi ikaba idapfa gukira.

Ubushakashatsi butandatu ikigo RBC cyashyize ahagaragara kuri uyu wa gatanu tariki 10/08/2012, buvuga ko ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bukiri ku kigero cya 3%, ubw’indwara y’umwjima yo mu bwoko Hepatite B bukaba ku kigero cya 3%, naho ubwa Hepatite C bukaba ku kigero cya 2.6%.

Indwara y’umwijima (Hepatite B na C) ubwayo yica uwayanduye mu buryo bw’akarande, ndetse ikaba itera kanseri y’umwijima; nk’uko Dr. Nsanzimana Sabin ushinzwe kurwanya SIDA muri RBC yasobanuye.

Indwara y’umwijima iraruhanya kuvurwa kuko umurwayi wayo ahabwa imiti iguzwe amafaranga ibihumbi 250 y’u Rwanda buri cyumweru, akayifata mu gihe cy’amezi umunani, ndetse ngo akaba atagira amahirwe 100% yo gukira.

Dr Nsanzimana yongeraho ko ubwandu bwa SIDA nabwo buteye kubiri, aho ubwandu bwa SIDA isanzwe budateza ikibazo gikomeye cyane ku miti, ariko ubwa SIDA y’igikatu bwo ntibukangwa n’imiti igabanya ubukana bwayo.

Ubushakashatsi ku ndwara y’umwijima bwakorewe ku bagore batwite, ku mavuriro 13 yo mu mujyi wa Kigali. Iyi ndwara ishobora kuba iri ku kigero gikabije kuko hatakozwe ubushakashatsi mu bice bitandukanye by’igihugu, kandi bukaba butaranakozwe ku ngeri zitandukanye z’abaturage; nk’uko Nsanzimana yakomeje asobanura.

Ikigo RBC kivuga ko mu bundi bushakashatsi cyakoze, byagaragaye ko mu Rwanda, abakora umwuga w’uburaya barenga ibihumbi 12, muri bo umujyi wa Kigali ngo ufite umubare munini kurusha izindi ntara.

Itsinda rya RBC ryashyize ahagaragara ubushakashatsi ku ndwara ya SIDA n'umwijima.
Itsinda rya RBC ryashyize ahagaragara ubushakashatsi ku ndwara ya SIDA n’umwijima.

RBC inavuga ko abatwara amakamyo ari cyo cyiciro cy’abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura SIDA n’umwijima, kuko inyigo yakozwe yerekana ko batitabira gukoresha agakingirizo, ndetse ngo nta nubwo bajya kwipimisha.

Indi nyigo yakozwe na RBC yari iyo kureba niba Leta y’u Rwanda ubwayo ishobora kwibonera amafaranga akoreshwa mu kurwanya SIDA, mu gihe u Rwanda rwaba ruhagarikiwe inkunga.

Iyi nyigo ivuga ko ayo mafaranga ashobora kuboneka, kuko umuntu ubana n’ubwandu bwa SIDA akoresha imiti iguzwe amafaranga ibihumbi 12 buri kwezi, mu gihe mu gihugu cyose ababana n’ubwandu bwa SIDA bagera ku bihumbi 300.

Iki kigo kiburira abantu kwifata cyangwa gukoresha agakingirizo, kugirango bagabanyirize igihugu ibibazo, kandi nabo ubwabo birinde guhitanwa n’ibyorezo by’indwara z’umwijima na SIDA.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

uwomwijima uvurirwa kurimituwere?

AH yanditse ku itariki ya: 22-02-2017  →  Musubize

Iyindwara Y’ Umwijima, Iterwa Niki? Nigute Twayirinda? Murakoze.

Jean Marry Vianney Sindayigaya yanditse ku itariki ya: 28-11-2014  →  Musubize

noneho munkuyeho bamwe bati imibonano mpuzabitsina ifasha muri ubu buryo abandi bati yanduriramo umwijima cyakora murakoze twari tuzi ko sida ariyo ihandurira gusa ntabwo twari tuziko numwijima bishoboka ni ukwirinda cyane

umucyo yanditse ku itariki ya: 14-08-2012  →  Musubize

Oya!! kayomugabo uratubeshye ryose ; aribyo abashakanye bose baba barawurwaye kubera ko bayikora buri gihe. Ahubwo uwo mwijima bavuze haruguru uterwa n’udukoko duto two mu bwoko bwa virusi. uwo bise hepatite B wandura nk’uko VIH yandura ni ukuvuga ko nawo wandurira cyane cyane mu mibonano mpuzabitsina idakingiye uwanduye akanduza umuzima.

Bernardin yanditse ku itariki ya: 13-08-2012  →  Musubize

Umwijima kandi ngo waba uterwa n’imibonano mpuzabitsina ya buri gihe.

kayomugaba yanditse ku itariki ya: 12-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka