Ikigo Nyafurika cy’Imiti kizatangira gukorera mu Rwanda mu mpera za 2024

Inama ya cyenda y’abagenzuzi mu by’imiti bo ku mugabane wa Afurika yateraniye i Kigali mu Rwanda, yigiye hamwe uburyo ibihugu byose by’uyu mugabane byakwemeza ishyirwaho ry’ikigo Nyafurika cy’Imiti, ibyafasha uyu mugabane kwikorera imiti n’inkingo bitarenze mu 2024.

Bahamya ko iki kigo kizagirira akamaro kanini Afurika
Bahamya ko iki kigo kizagirira akamaro kanini Afurika

Ni inama y’iminsi ibiri yateranye ku matariki ya 23 na 24 Kanama 2023, yahurije hamwe abahagarariye ibigo 55 bikora ubugenzuzi bw’imiti mu bihugu bya Afurika, n’izindi nzego zinyuranye z’ubuzima.

Hagaragajwe ko kugeza ubu ibihugu 26 bya Afurika byonyine ari byo byemeje amasezerano ashyiraho Ikigo Nyafurika cy’Imiti (Africa Medicnes Agency/AMA) mu gihe ibindi bigihanganye n’ingingo z’amategeko yabyo, nyamara iki kigo bigaragara ko gikenewe cyane.

Ishyirwaho rya AMA ni imwe mu ntego ziri mu cyerekezo cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe cy’ubuzima cya 2030. Iyo ntego igamije kugabanya gutegereza imiti itumizwa hanze y’umugabane wa Afurika, kugabanya amafaranga ayigendaho ndetse no gukorera ku masezerano y’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).

Inama zabanjirije iyi zagize uruhare runini mu kuzamura ubugenzuzi bw’imiti, ku mugabane no kubahiriza ibipimo byemewe ku rwego mpuzamahanga, ndetse no kubaka umusingi uhamye kandi ukinakomeje wo gushyiraho Ikigo Nyafurika cy’Imiti.

Gusa nubwo ishyirwaho ry’iki kigo rizafasha Abanyafurika koroherwa n’uburyo bw’ubuvuzi, hagaragajwe ibikigomba gukorwa ku rwego rwa buri gihugu.

Dr Ahamada Said Fazul uyobora iyi nama akanaba umuyobozi w’ikigo cy’ubugenzuzi bw’imiti mu birwa bya Comores, yagize ati “Ubu hashize imyaka icyenda kandi turacyafite urugendo rurerure, ariko nibura ibihugu bitanu byageze ku rwego rwiza rwo gukorera imiti muri Afurika. Ishyirwaho ry’Ikigo Nyafurika cy’Imiti ni umwenda ku bikorwa byacu, ariko tugomba no gushyiramo ingufu kugira ngo ibihugu birenga 26 byemeze amasezerano agishyiraho”.

Muri iyi nama hatangajwe uburyo bushya bwatangiye gukoreshwa, mu rwego rwo kwihutisha ishyirwaho ry’iki kigo.

Urwego rw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe Rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD), rwatangaje ko hari ibigo bine by’ubugenzuzi byamaze gushyirwa muri Afurika ku rwego rw’uturere, bizafasha ibindi bihugu kubaka ubushobozi n’ibindi bikenewe ngo iki kigo gishyirwego. Ibyo bigo biri muri Tanzania, muri Afurika y’Epfo, mu Misiri no muri Ghana.

AUDA-NEPAD yavuze ko mu mpera z’umwaka utaha 2024, iki kigo kizaba cyatangiye gukora kuko inzego z’imiyoborere n’amategeko bikigenga bizaba byamaze kujyaho.

Hazajyaho kandi n’ishuri rishamikiye kuri iki kigo rizaba rishinzwe gufasha abagikoramo kubaka ubushobozi ndetse no kwigira ku bunararibonye bw’ibindi bigo birimo Ikigo Nyaburayi cy’Imiti (EMA).

Kugeza ubu u Rwanda ni rwo ruzaba ikicaro cy’Ikigo Nyafurika cy’Imiti, ndetse amazeserano abyemeza hagati ya Leta n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yashyizweho umukono muri Kamena 2023.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), Dr Emile Bienvenu, yavuze ko u Rwanda ruzungukira mu kuba ikicaro cy’ahakorerwa imiti ku mugabane, by’umwihariko ku muhate rufite wo kwikorera inkingo z’ibanze zikenerwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima hamwe n’Ikigo Nyafurika gishinzwe Kurwanya no Gukumira Indwara, muri iyi nama bemeye ko mu gushyiraho iki kigo, bazatanga inkunga y’amafaranga n’iy’ibya tekiniki hagamijwe guteza imbere gahunda z’ubuzima ku mugabane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka