#PeaceCup2024: Rayon Sports yegukanye igikombe mu bagore n’umwanya wa gatatu mu bagabo

Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro 2023-2024 mu cyiciro cy’abagore itsinze Indahangarwa WFC 4-0, naho mu bagabo iba iya gatatu itsinze Gasogi United 1-0.

Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona
Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona

Muri iyi mikino yakinwe kuri uyu munsi kuri Kigali Pelé Stadium, habanje gukinwa umukino wa nyuma mu bagore aho Rayon Sports WFC yakinnye n’Indahangarwa WFC mu mukino wari uteganyijwe gutangira saa sita zuzuye ariko ugakererwa dore ko watangiye mu ma saa sita n’igice.

Rayon Sports WFC bishimira igitego ubwo batsindaga Indahangarwa ku mukino wa nyuma
Rayon Sports WFC bishimira igitego ubwo batsindaga Indahangarwa ku mukino wa nyuma

Mu buryo butayigoye cyane Rayon Sports WFC ibifashijwemo na Mukandayisenga Jeannine watsinze ibitego bine byose ku munota wa 13,16,61 na 65, iyi kipe izamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka yegukanye igikombe inyagiye Indahangarwa WFC ibitego 4-0.

Umutoza wa Rayon Sports y'abagore Rwaka Claude wegukanye ibikombe bibiri birimo na shampiyona
Umutoza wa Rayon Sports y’abagore Rwaka Claude wegukanye ibikombe bibiri birimo na shampiyona

Uretse igikombe yegukanye, Rayon Sports WFC yanahawe miliyoni 8 Frw mu gihe Indahangarwa WFC yo yahawe miliyoni 5 Frw, naho AS Kigali WFC yabaye iya gatatu nyuma yo gutsinda Fatima WFC 4-1 mu mukino wabereye ku Mumena yahawe miliyoni 3 Frw.

AS Kigali WFC yegukanye umwanya wa gatatu
AS Kigali WFC yegukanye umwanya wa gatatu

Rayon Sports y’abagabo imbere y’abafana mbarwa yatsinze Gasogi United itwara umwanya wa gatatu

Ni umukino Gasogi United yatangiranye uburyo bukomeye mu minota 15 ya mbere cya ku mashoti abiri akomeye yatewe na Hamiss Hakim na Muderi Akbar umunyezamu Simon Tamale akayashyira muri koruneri.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0 dore ko Rayon Sports itanakinaga byinshi cyane mu gusatira kuri rutahizamu Paul Gomis ndetse na Charles Bbale we wahushije uburyo ariko nabwo butari bwinshi dore ko umukino wari uringaniye ku makipe yose.

Umutoza wa Rayon Sports yagiye akora impinduka ashyiramo abakinnyi batandukanye barimo na kapiteni Muhire Kevin wari wabanje hanze.

Uyu kapiteni ku munota wa 88 yatanze umusaruro binyuze ku mupira w’umuterekano wari ubonetse kubera ikosa ryari rikorewe Bugingo Hakim.

Iyi kufura Muhire Kevin yayiteye neza maze iruhukira ku mutwe wa Nsabimana Aimable wibye umugono ba myugariro ba Gasogi United, atsinda igitego cy’umutwe mu izamu rya Ibrahima Dauda, umukino unarangira Rayon Sports itsinze igitego 1-0 yegukanye umwanya wa gatatu w’igikombe cy’Amahoro 2024 mu gihe yari ibitse igikombe cya 2023.

Kuri uyu wa Gatatu, kuri Kigali Pelé Stadium n’ubundi harabera umukino wa nyuma ariko noneho mu bagabo aho Police FC yawugezeho isezereye Gasogi United kuri penaliti 4-3 muri 1/2 ihahurira na Bugesera FC yo yasezereye Rayon Sports iyitsinze ibitego 2-0 mu mikino ibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka