Nyanza: RIB yafunze ucyekwaho icyaha cya Jenoside wari umaze imyaka 23 mu mwobo

Tariki ya 16 Gicurasi 2024, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Ntarindwa Emmanuel w’imyaka 51 y’amavuko akekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na Mukamana Eugenie w’imyaka 53 ukekwaho kuba ikitso cy’ukekwaho icyaha aho yamuhishe mu mwobo wacukuwe mu nzu yari amazemo imyaka 23.

Yafashwe yari agitunze indangamuntu ya kera irimo amoko
Yafashwe yari agitunze indangamuntu ya kera irimo amoko

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko Mukamana yabanaga nk’umugore n’umugabo na Ntarindwa Emmanuel, akekwaho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.

Avuga ko mw’ibazwa rya Ntarindwa Emmanuel, yemeye ko nyuma yo gukora Jenoside yahungiye muri Congo aza kugaruka mu Rwanda mu mwaka wa 2001.

Ngo yaje kwihisha kwa Mukamana Eugenie, bari baturanye kandi baziranye mbere ya Jenoside baza kubyarana umwana umwe.

Yemeye ko kuva yagera muri urwo rugo atigeze asohoka hanze ahubwo yabaga mu mwobo yari yaracukuye mu nzu, yubaka urutara hejuru yawo akaba yari amazemo imyaka 23 yihishe muri uwo mwobo.

Ntarindwa Emmanuel, kandi yiyemerera ko yakoze Jenoside, ko yishe abantu benshi atibuka umubare, kandi ko yayikorerye mu cyahoze ari Komini Kigoma na Nyabisindu, ubu ni mu Karere ka Nyanza Umurenge wa Busasamana.

Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Busasamana mu gihe iprerereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Yiberaga mu mwobo akaba ari naho bamuzaniraga ibiryo
Yiberaga mu mwobo akaba ari naho bamuzaniraga ibiryo

Ingingo ya 92 yItegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ku ihanwa ry’icyaha cya Jenoside, iteganya ko umuntu wese ukoze Jenoside aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Ingingo ya 2 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange isobanura ko ikitso ari umuntu wafashije uwakoze icyaha mu byagiteguye bigaragarira muri kimwe mu bikorwa bikurikira; uwahishe uwakoze icyaha, umufatanyacyaha cyangwa uwahishe ikitso kugira cyangwa ngo adafatwa, ataboneka, umufasha kwihisha cyangwa gucika cyangwa umuha aho kwihisha cyangwa uwamufashije guhisha ibintu byakoreshejwe cyangwa byagenewe gukoreshwa icyaha.

Ihanwa ry’umufatanyacyaha n’ikitso biteganywa n’ingingo ya 84 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ihinduwe ku buryo bukurikira, ivuga ko umufatanyacyaha cyangwa ikitso ahanwa hakurikijwe ibihano itegeko riteganyiriza uwakoze icyaha.

RIB ivuga ko bidakwiye kuba hari abantu bagihisha cyangwa ngo bahishire abantu bakekwaho gukora Jenoside. Ivuga kandi ko nta muntu n’umwe mu Rwanda utazi ingaruka zatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi bityo kuba hakiri abantu bahishira abakekwaho iki cyaha bigayitse.

RIB, ikomeza isaba abantu bose bafite amakuru kuyatanga, kugira ngo abakoze ibyaha bahanwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birababaje cyane kuba hakiri abantu bahishe abakoze Genocide,

@Gisagara amagambo yanditse muri comment arambabaje cyane! Ngo birasekeje!! Warangiza ukarenzaho amafuti ngo niwo muti wa Genocide? RIB nizere ko yabibonye ibyo wanditse.

Emmy yanditse ku itariki ya: 20-05-2024  →  Musubize

Inkuru ibabaje kandi isekeje !!! Kwica umuntu,ni nko kwica Imana ubwayo,kubera ko twaremwe mu ishusho y’Imana.Nkuko bible ivuga,abantu twese (waba umuzungu,umushinwa,umwirabura,umuhutu,umututsi),duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya izaba paradizo dutegereje dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma wegereje,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Uwo niwo muti rukumbi wa genocide.

gisagara yanditse ku itariki ya: 17-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka