John Arrow Bockarie yishimiye uko Abanyasiyeraleone bafungiye i Mpanga babayeho

Ministre wungirije ushinzwe ubutabera wo muri Sierra Leone taliki ya 13 ugushyingo yasuye gereza ya Mpanga yishimira uburyo imfungwa z’Abanyasierraleone 8 zibayeho.

John Arrow Bockarie yasuye izi mfungwa mu rwego kwirebera iko zibayeho nyuma y’uko bimwe mubitangazamakuru bitangaje amakuru avuga ko zifashwe nabi zimwa n’uburenganzira bwo kuvurwa.

Yatangaje ko yasanze infungwa zifashwe neza: zigishwa amasomo yo mu ishuri n’indi mibanire myiza n’abandi. Ikindi nuko bagenerwa amafaranga yo gukoresha buri kwezi mu byo bakenera agera ku madorali ya amerika 250 arimo no guhamagara abo bakeneye.

John Arrow Bockarie wasuye gereza arikumwe na komiseri wungirije wa gereza Mary Gahonzire akaba yashoboye no kuganira n’abagororwa bamubwira uko babayeho aho yashimye uburyo bafashwe muri gereza ya Mpanga birimo guhabwa n’amasomo atandukanye arimo gusoma, kwiga mudasobwa n’ibindi bituma bashobora kongera ubumenyi kubwo bari basanganywe.

Komiseri wungirije w’amagereza, Mary Gahonzire, avuga ko gereza ya Mpanga ifite ivuriro kandi abagororwa bafite uburwayi bukomeye bajyanwa ku bitaro bya Nyanza n’umwami Faisal.

Abagororwa b’Abanyasierra leone bafungiye muri gereza ya Mpanga bafite igihano kinini kiri hejuru y’imyaka 15. Bahoze mu mutwe w’inyeshyamba wa RUF wayoborwaga n’uwitwa Fode Sanko.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka