Ntibikwiye ko abanyamahanga batwandikira amateka kandi duhari – Umwanditsi Gashema

Umwanditsi w’ibitabo Gashema Emmanuel, avuga ko bidakwiye ko abanyamahanga bandika amateka y’u Rwanda nyamara Abanyarwanda bahari kandi babishoboye.

Emmanuel Gashema, umwanditsi
Emmanuel Gashema, umwanditsi

Gashema aherutse kumurika igitabo yanditse ku “Umwihariko w’imiyoborere ya Perezida Kagame, kuva u Rwanda rwabona ubwigenge", avuga ko aha ari ho abanyamahanga bahera bandika amateka y’u Rwanda nabi, bakayagoreka.

Iki gitabo Gashema yanditse, yacyise “The Unwanted True Story: The Uniqueness of President Kagame’s Leadership, since the independence”.

Avuga ko igitekerezo cyo kucyandika cyaturutse ku buryo yigeze kujyana n’abanyamahanga mu bukwe bwo mu Rwanda, bamubwira ukuntu batunguwe no kubona umuryango wiciwe abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ushyingira abawuhemukiye.

Gashema avuga ko abo banyamahanga byabatunguye cyane, bamubaza impamvu ibintu nk’ibyo bitajya byandikwa ngo amahanga abimenye.

Kuva ubwo ngo yiyemeje gutangira umushinga wo kwandika igitabo, ibintu avuga ko byamutwaye imyaka igera muri itanu, kuko yabifatanyaga n’indi mirimo.

Gashama avuga ko agendeye ku bushakashatsi yakoze, ahanini bwibanze ku kubaza abantu bakuze babaye mu Rwanda kuva mbere y’ubukoloni, yarasanze intandaro y’ibibazo byose u Rwanda rwahuye na byo, bishingiye ku bakoloni.

Gasehama agaragaza ko ikibabaje ari uko ayo mateka kandi y’ukuri, abakoloni bayagizemo uruhare rutaziguye badashaka kuyumva, ari na ho yahereye yita iki gitabo ‘The Unwanted Story’, ugenekereje wakwita mu Kinyarwanda ‘Inkuru nyakuri ariko itifuzwa’.

Agira ati “Twaje gusanga iyi myiryane haba hano mu Rwanda byatugejeje no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turebye n’imvururu n’intambara mu karere k’Ibiyaga Bigari, byose bifite umuzi ku bukoloni”.

Yabajije abantu 861. Abenshi bamugaragarije ko ubukoloni ari bwo bwadukanye ibyo gupima abaturarwanda amazuru, gutanga indangamuntu z’amoko, hanyuma ubuyobozi bwakurikiyeho nabwo bukomeza kubiha umugisha kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agaruka ku mwihariko w’ubuyobozi bwa Perezida Kagame, Gashema avuga ko abo yaganirije bamubwiye ko ubuyobozi bwe bwihariye, mbere na mbere ku kuba bwarakuyeho amoko mu ndangamuntu, kuba Abanyarwanda bose bari barahunze baremerewe gutaha mu Gihugu cyabo n’ubu bakaba bagitaha, ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ubwisungane mu kwivuza ndetse n’ibindi.

Ati “Ibyo ni ibintu by’umwihariko abenshi mu bo twaganiriye bahurijeho”.

Mu iyo miyoborere ya Perezida Kagame kandi, ababajijwe bagarutse ku kuba ubu Abanyarwanda bareshya, kandi buri wese agahabwa amahirwe angana n’aya mugenzi we aho ari ho hose.

Kuba abanyamahanga badashaka kwemera uruhare rwabo mu mateka y’u Rwanda, Gashema avuga ko hari gahunda zitandukanye igihugu cyashyizeho harimo nk’ingando, gahunda ya ‘Rwanda Day’ ndetse n’izindi, agasaba ko zakomeza guhabwa ingufu ariko cyane cyane hibandwa ku rubyiruko.

Agaragaza kandi ko ababyeyi bakwiye kwita ku burere bw’abana babo, kuko hari abagenda bangizwa n’iterambere ry’ikoranabuhanga cyane cyane imbuga nkoranyambaga.

Gashema avuga ko iki ari cyo gitabo cya mbere yanditse, ariko ko agiye gukomerezaho akandika n’ibindi kuri gahunda zitandukanye.

Avuga kandi ko yifuza ko cyagezwa mu mashuri hirya no hino, kugira ngo abanyehsuri babashe kwiga ibikubiyemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka