Abarerera muri GS APACOPE bishimira ubuhanga abana babo bagaragaza bakiri bato

Bamwe mu babyeyi barererera mu Rwunge rw’Amashuri rwa APACOPE, ruherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, baratangaza ko banezezwa n’uburyo abana babo bagaragaza ubuhanga bakiri bato.

Umunyeshuri arerekana uko bacunda amata bakoresheje igisabo cya Kinyarwanda
Umunyeshuri arerekana uko bacunda amata bakoresheje igisabo cya Kinyarwanda

Aba babyeyi baratangaza ibi, nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize, abanyeshuri bo mu Ishuri ryisumbuye rya APACOPE, bagaragarije ababyeyi babo ubuhanga bushingiye ku masomo bigisha, kandi bakabugaragaza mu nzego zitandukanye.

Muri ubwo buhanga harimo abakora ibikoresho bishingiye ku ikoranabuhanga, abakora ibikoresheo byifashishwa mu buzima busanzwe bw aburi munsi, abagaragaza amateka n’umuco by’igihugu ndetse n’ibindi.

Ni gahunda y’iri shuri isanzwe ari ngarukamwaka, aho binyuze mu Imurikabikorwa, abanyehsuri bagaragariza ababyeyi ndetse n’abandi bagenderera iryo shuri ubumenyi butandukanye bushamikiye ku masomo biga mu ishuri.

Uwamariya Marie Ange Josiane, umwe mu babyeyi barerera muri APACOPE, avuga ko ikintu cyamushimishije muri iri murikabikorwa, ari uburyo aba banyeshuri bagaragaza ubuhanga bakiri bato.

Bifashishije ibikoresho bisanzwe nk'ibikarito, abanyeshuri bashobora kwigana ibikoresho bisanzwe bikoreshwa mu buzima busanzwe. Aha bakoze imashini ikora imihanda
Bifashishije ibikoresho bisanzwe nk’ibikarito, abanyeshuri bashobora kwigana ibikoresho bisanzwe bikoreshwa mu buzima busanzwe. Aha bakoze imashini ikora imihanda

Yagize ati “Byanshimishije uburyo bashoboye gukora urugi rufungurwa na telecommande n’imashini ivangura ibiceri! Ku myaka yabo ntiwakeka ko bakora ibintu nk’ibi”.

Abanyeshuri biga muri APACOPE, bagaragaza ko ubu bumenyi babuhabwa mu bihe bisanzwe by’amasomo, bikaza ari nk’imikoro ngiro ibafasha kurushaho kuyumva kurushaho.

Uwitwa Cyubahiro Tunga Willy, wiga mu mwaka wa Gatandatui w’amashuri abanza, ni umwe mu basobanukiwe cyane amateka n’umuco byo hambere.

Asobanura uko ingobyi yakoreshwaga mu kuremererwa /guheka umwami, ubu ikaba ikoreshwa mu guheka abarwayi, Cyubahiro yagize ati “Aya mateka tuyiga mu isomo ryacu ry’ikinyarwanda, nko mu gihe twiga isomo rirebana n’icyeshamvugo. Ntabwo bishobora gutuma turangara kuko ni kimwe mu bigize isomo ry’Ikinyarwanda”.

Aba banyeshuri kandi bavuga ko kugira ubumenyi ku bintu bitandukanye, bituma no mu gihe bahuye n’abandi bana biga ku yandi mashuri aho batabasha kububona, babaganiriza na bo bakabasangiza ku bumenyi bwihariye bahabwa.

Umuyobozi wa GS APACOPE, Indere Serge, avuga ko imurikabikorwa bakora buri mwaka rigamije kwereka ababyeyi, ndetse n’abandi bagenderera ishuri uko ibyo abanyeshuri bigishwa babishyira mu bikorwa.

Agira ati “Ni igikorwa kigamije kugira ngo ababyeyi n’izindi nzego n’inshuti baze kureba uko abana bashyira mu bikorwa ibyo bize”.

Yungamo ati “By’umwihariko twashyize imbaraga mu ikoranabuhanga, ari yo mpamvu mwabonye abakora robot, amasabuni n’indi mishinga itandukanye”.

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), ukuriye ishami rishinzwe ikoranabuhanga mu burezi, Songati Diane, avuga ko kuba abana bagaragaza ubumenyi buhanitse bakiri bato ari ikimenyetso cy’uko uburezi bukomeje gutera imbere cyane cyane mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Umuyobozi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB), ukuriye ishami rishinzwe ikoranabuhanga mu burezi, Songati Diane
Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), ukuriye ishami rishinzwe ikoranabuhanga mu burezi, Songati Diane

Uyu muyobozi avuga ko ibyo aba banyeshuri bagaragaza, ari byo byifuzwa mu bana bose b’Abanyarwanda bari mu cyiciro nk’icyaba.

Mu byo aba bana bakora, harimo ibisaba gukoreshwa ibikoresho bihenze, ku buryo bishobora kugora amashuri amwe n’amwe adafite amikoro.

Icyakora Diane Songati, avuga ko amashuri ataragira amikoro ashobora kwifashisha ibikoresho bishobora kuboneka bidasaba kugurwa, bityo agafasha abana gushyira mu bikorwa ibyo biga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukomerezah mukomeza kuba indashyikirwa mu kurerera igihugu.Ni byiza kugira abarezi abalimu multidisciplinary mu kigo baha abana ubumenyi mw’ikoranabuhanga,mu muco,n’ubumenyi rusange mu masomo ateganijwe.Nshoje ngira nti"Babyeyi twohereze abana n’abuzukuru bacu kwiga muri Apacope ikigo cya Vision.Ibindi bigo nibibarebereho.Felicitations

Hyacinthe aumurungi yanditse ku itariki ya: 6-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka