Nyabihu: Igiti cyagwiriye imodoka itwara abagenzi

Mu muhanda Nyabihu-Ngororero mu Murenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu, imodoka itwara abagenzi izwi nka Twegerane, yagwiriwe n’igiti, abagenzi n’umushoferi barokorwa n’uko bari bamaze gusohoka muri iyo modoka.

Iyo mpanuka yabaye ku wa Gatanu tariki 04 Gicurasi 2024 mu masaha y’igicamunsi, ubwo abagenzi bari bamaze kuva muri iyo modoka, umushoferi yayiparitse ku muhanda mu gihe yari ategereje abandi bagenzi, igiti kirayigwira.

Iyo modoka yagwiriwe n’icyo giti nta muntu n’umwe wari uyirimo, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukamira, Bizimana Placide yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Umushoferi yamaze kugeza abagenzi aho abageza, aparika iyo modoka aho basanzwe baparika ku cyapa cya Taxi. Akimara guparika iyo modoka hari aho yanyarukiye, akiva aho, kubera umuyaga wari mwinshi, igiti kirayigwira irangirika cyane”.

Arongera ati “Imana yakinze ukuboko ntihagira umugenzi uhasiga ubuzima kuko igiti cyagwiriye iyo modoka ubwo abagenzi na shoferi bari bamaze gusohoka mu modoka”.

Uwo muyobozi avuga ko nyuma y’iyo mpanuka, nta yindi mpanuka yongeye guterwa n’imvura muri ako gace, nubwo imvura yakomeje kugwa ari nyinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibiti mu mujyi wa Kigali naho bizatugwira babisuzume ibivaho biveho

Kanuma yanditse ku itariki ya: 5-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka