Abanyarwanda barenga ibihumbi 53 bazatorera mu mahanga

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), ivuga ko kugeza ubu hari Abanyarwanda barenga ibihumbi 53 bamaze kujya kuri lisiti y’itora, bazatorera mu bihugu by’amahanga baherereyemo.

Mu kiganiro Komisiyo y’Amatora iheruka kugirana n’itangazamakuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Charles Munyaneza, yavuze ko ibikorwa byo kwitegura amatora ku Banyarwanda baba mu mahanga bikomeje.

Munyaneza yagaragaje ko igikorwa gikomeje cyane cyane ari icyo gukosora lisiti y’itora, bikazarangirana n’ukwezi kwa Kamena 2024. Yagaragaje ko muri rusange imibare igaragaza ko Abanyarwanda bazatorera mu bihugu by’amahanga yazamutse, kuko mu matora y’Abadepite yaherukaga kuba muri 2018, Abanyarwanda bari batoreye mu mahanga barengaga gato ibihumbi 20.

Munyaneza yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye imibare y’Abanyarwanda bazatorera mu mahanga izamuka, harimo kuba za Ambasade z’u Rwanda na zo zariyongereye.

Ati “Impamvu nyamukuru ni uko ugiye kureba na za Ambasade zabaye nyinshi, ariko hakabamo no kuba Abanyarwanda barakangukiye kuzitabira aya matora”.

Icyakora Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko itaramenya neza umubare wa za site z’itora zizaba ziri mu bihugu bitandukanye mu mahanga, gusa ikagaragaza ko ahenshi Abanyarwanda bazatorera muri za Ambasade mu bihugu barimo.

Bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga, babwiye Kigali Today ko biteguye neza amatora, ndetse bamwe bakaba baramaze no kwikosoza kuri lisiti y’itora.

Pauline Mukarurangwa, ni Umunyarwanda uba muri Zambia. Mu kiganiro kigufi yagiranye na Kigali Today, yagize ati “Ino amatora azabera kuri Ambasade ni ho hateganyijwe gusa. Hanyuma rero igikorwa cyo kwiyandikisha kuri lisiti y’itora cyarangiranye n’ukwezi kwa Kane”.

Yunzemo ati “Dutegereje umunsi nyirizina w’amatora ku Banyarwanda baba mu mahanga, hanyuma abiyandikishije tukajya gutora”.

Biteganyijwe ko Abanyarwanda baba hanze y’Igihugu bazatora ku itariki ya 14 Nyakanga 2024.

Muri rusange, Abanyarwanda basaga 9,500,000 bafite kuva ku myaka 18 kuzamura, ni bo bazitabira amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite.

Komisiyo y’igihugu y’Amatora igaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni ebyiri ari bo bazaba batoye bwa mbere.

Mu Gihugu imbere, amatora azakorerwa kuri site z’itora 2,441 zifite ibyumba by’itora 17,400. Biteganyijwe ko icyumba cy’itora kitazarenza nibura abantu 500 bazagitoreramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka