Ishyaka PL ryashyikirije NEC abakandida 54 bazarihagararira mu matora y’Abadepite

Ishyaka PL riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, ryashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) urutonde rw’abantu 54 ryifuza ko bazarihagararira mu matora y’Abadepite nk’abakandida.

Hon. Umuhire Adrie, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka PL, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) urwo rutonde rw’Abakandida Depite bazarihagararira mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Ni mu gihe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, iri shyaka PL ryahisemo gushyigikira umukandida Paul Kagame watanzwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Umunyamabanga Mukuru wa PL, Umuhire Adrie, yagaragaje ko ishyaka PL rifite intego zishingiye ku mahame atatu ari yo ukwishyira ukizana, ubutabera n’amajyambere ndetse rikanashingira ku nkingi z’imiyoborere y’Igihugu cy’u Rwanda.

Imwe mu mpamvu zatumye ishyaka PL rihitamo gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi ngo ni uko babonye ko Igihugu kiyobowe neza kandi ko Paul Kagame ari we babonye ukwiye gukomeza kuyobora Igihugu bitewe n’ibyo yagejeje ku Banyarwanda.

Indi mitwe ya politiki itandukanye irimo PSD, PL, PDI, PPC, PSP, PSR na UDPR, na yo yagaragaje ko ishyigikiye Perezida Kagame, ikaba yaramutanzeho umukandida mu matora ateganyijwe muri uyu mwaka.

Hon. Umuhire Adrie avuga ko Abanyarwanda nibabagirira icyizere bazabageza kuri byinshi bitandukanye birimo imiyoborere kuko kugeza ubu Igihugu kigendera ku mahame ya Demokarasi.

Ati “Twishimiye ko Igihugu cyahisemo kugendera kuri Demokarasi y’ubwumvikane. Rero turayishimangira kandi twifuza ko Abanyarwanda bazadushyigikira kugira ngo dutange umusanzu, twishyiriraho abayobozi batubereye”.

Uretse abakandida batanzwe n’imitwe ya Politiki ariko n’abakandida bigenga bashaka kwiyamamaza na bo batangiye gutanga kandidatire zabo kugira ngo hazasuzumwe izujuje ibisabwa.

NEC igaragaza ko abifuza kwiyamamaza nk’abakandida bigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu kuri ubu ari umunani mu gihe ku mwanya w’Abadepite bagera kuri 41 bahawe inyandiko zibemerera gushaka imikono.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yanagaragaje amatariki y’ingenzi muri gahunda y’amatora yo muri uyu mwaka.

Kwakira kandidatire byatangiye tariki 17 Gicurasi 2024, bikazasozwa tariki 30 Gicurasi 2024.

Kandidatire zemejwe burundu zizatangazwa tariki 14 Kamena 2024, abakandida bemejwe batangire kwiyamamaza guhera tariki 22 Kamena kugeza tariki 13 Nyakanga 2024.

Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora tariki 14 Nyakanga 2024, naho Abanyarwanda bari mu Rwanda bakazatora tariki 15 Nyakanga 2024. Hazatorwa Perezida wa Repubulika n’Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya politiki cyangwa mu bakandida bigenga.

Ni mu gihe tariki 16 Nyakanga 2024 hazaba amatora y’abadepite 24 b’abagore, babiri bahagarariye urubyiruko, n’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.

Ibyavuye mu matora by’agateganyo bizatangazwa bitarenze tariki 20 Nyakanga 2024, naho ibyavuye mu matora bitangazwe mu buryo bwa burundu bitarenze tariki 27 Nyakanga 2024.

Abanyarwanda bangana na Miliyoni icyenda n’ibihumbi magana atanu (9,500,000) bafite imyaka 18 kuzamura, ni bo bari kuri lisiti y’itora(y’agateganyo), barimo abagera kuri Miliyoni ebyiri (2,000,000) bazaba batoye bwa mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka