Amajyaruguru: Ibiza byishe umugore n’umwana

Mu Kagari ka Kamisave mu Murenge wa Remera, Akarere ka Musanze, umuryango w’abantu batatu barimo umugore n’abana be babiri, baridukiwe n’inkangu yatewe n’imvura yaraye igwa mu ijoro rishyira tariki 04 Gicurasi 2024, inzu barimo irabagwira, umubyeyi arapfa, abana be bararokoka.

Inkangu yagwiriye inzu ihitana umubyeyi, abana be bararokoka
Inkangu yagwiriye inzu ihitana umubyeyi, abana be bararokoka

Mu butabazi bwihuse bwakozwe n’ubuyobozi bufatanyije n’abaturage, babakuyeho ibitaka byari byabarenze hejuru, basanga uwo mugore witwa Nikobamporeye Constance w’imyaka 40 yamaze gushiramo umwuka, mu gihe abana be babiri barimo umukobwa w’imyaka 18 n’undi w’imyaka itanu basanze ari bazima ariko bakomeretse, bagezwa mu Kigo Nderabuzima cya Murandi aho bari kwitabwaho n’abaganga.

Nubwo iyo nzu yari yarayemo abantu batatu, ariko uwo muryango ugizwe n’abantu batanu, aho umugabo yari yaragiye i Kigali gushaka imibereho, mu gihe undi mwana yari yaraye mu nshuti z’uwo muryango, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Barihuta Assiel, yabibwiye Kigali Today.

Ati “Umuryango ugizwe n’abantu batanu ariko umugabo n’undi mwana ntibari bahari. Igitengu cyamanutse kigwira inzu noneho hakorwa ubutabazi, abahageze mbere batiyura igitaka bakuramo abo cyari cyagwiriye, ariko basanga umubyeyi yamaze kwitaba Imana naho abana bakiri bazima. Abana bahise bagezwa mu Kigo Nderabuzima cya Murandi aho bari kwitabwaho n’abaganga. Umuhango wo gushyingura uraba kuri iki Cyumweru, umugabo twabimumenyesheje yamaze kutugeraho”.

Uwo muyobozi yavuze ko mu butabazi bwihuse, bahise bimura indi miryango ituye muri ako gace ahashobora gushyira ubuzima mu kaga, mu rwego rwo kwirinda ko ibyo biza bikomeza gutwara ubuzima bw’abaturage.

Ati “Tumaze gukorana inama n’abaturage tunareba niba hari abandi batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, hari ingo ebyiri zari zegeranye n’urwo rugo, dushakiye aho zijya gucumbika kugira ngo bave muri izo nzu, kuko na zo tuba dufite impungenge z’uko mu gihe imvura yaba yongeye kugwa byateza ikibazo”.

Yongeyeho ati “Ejo hashize twari twimuye n’indi miryango umunani, mu rwego rwo kwirinda ko yazagerwaho n’ibiza, ariko uyu muryango wasenyewe n’ibiza ntabwo wari mu yo twimuye kuko twabonaga ahantu bari tutahakekaga nk’ahashobora guteza ibibazo, wabonaga n’inzu yabo ikomeye, rwose biradutunguye, ariko nk’ubuyobozi twahageze dukora ubutabazi bw’ibanze, turacyakurikirana mu murenge wose ngo turebe ko hari ahandi ibiza byaba byateje ibibazo”.

Uretse uwo mubyeyi wahitanywe n’ibiza muri uwo Murenge wa Remera, mu Kagari ka Runoga Umurenge wa Gitovu mu Karere ka Burera, na ho imvura yaraye iguye yateje inkangu yahitanye umwana w’umukobwa w’imyaka umunani wari kumwe n’ababyeyi be mu nzu, abo babyeyi bo bararokoka, ubu bakaba bari gushakirwa aho bacumbika hamwe n’indi miryango yasenyewe n’ibiza muri ako gace.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka