U Rwanda rwakiriye abarimu 154 b’Abanya-Zimbabwe

Itsinda rya mbere ry’abarimu 154 b’Abanya-Zimbabwe batsinze ibizamini by’akazi ko kwigisha mu Rwanda, bageze mu gihugu ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2022.

Bishimiye kuza mu Rwanda
Bishimiye kuza mu Rwanda

Gahunda yo gutanga ibizamini kuri abo barimu yatangiye muri Kanama 2022, ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’abayobozi bo mu bihugu byombi.

Abo barimu baje nyuma y’uruzinduko intumwa z’u Rwanda zagiriye i Harare muri Zimbabwe, ziyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Charles Karakye, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Uburezi bw’Ibanze (REB), Nelson Mbarushimana.

Izo ntumwa zagiye i Harare inshuro ebyiri mu mezi abiri, kureba uko igikorwa cyo guha akazi abagatsindiye cyagenze, bikozwe mu buryo bw’amashusho ya kure.

Abarimu bo muri Zimbabwe begukanye akazi mu Rwanda nyuma yo gutsinda ibizamini byanditse n’ibibazo by’imbonankubone, byasubirijwe kuri murandasi, nk’uko byemezwa na Minisiteri y’Uburezi ya Zimbabwe.

Umwe muri abo barimu, Dr. Joseph Dzavo, yabwiye itangazamakuru ryo muri Zimbabwe ubwo bari bagiye guhaguruka, ko yishimiye amahirwe ahawe na Guverinoma y’igihugu cye.

Dr. Dzavo yari asanzwe yigisha Filozofia ku ishuri rikuru rya Madziwa Teachers College ahitwa Mashonaland kuva muri 2010, akaba aje gukorera mu Rwanda nk’umujyanama mu bushakashatsi ku burezi.

Iyi ntambwe itewe nyuma y’amasezerano yo guhererekanya abakozi bafite ubushobozi, hagati y’ibihugu byombi yashyizweho umukono muri Gicurasi uyu mwaka.

Charles Karakye aganira n’itangazamakuru ryo muri Zimbabwe mu gihe cy’ibizamini, yavuze ko barimo gushaka abarezi babishoboye ngo baze gukorera mu Rwanda, mu myanya iri mu byiciro bine: uburezi bw’ibanze, amasomo y’ubumenyingiro, imyuga na za kaminuza.

Batangiye amahugurwa
Batangiye amahugurwa

Umunyamabanga wa Minisiteri y’Ibikorwa Rusange muri Zimbabwe, Simon Masanga, muri Kanama 2022 yavuze ko ibisabwa by’ibanze ku bashaka akazi k’ubwarimu mu Rwanda ari impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza n’igikurikiraho.

KT Press dukesha iyi nkuru yanditse ko mu masezerano y’imikoranire yo mu Kuboza 2021 (MoU), u Rwanda rwari rwasabye kohererezwa abarimu b’Icyongereza, Ubumenyi, Ikoranabuhanga, Ubwubatsi n’Imibare, bakazaba n’abarimu bahugura abandi, ari nako batanga amasomo y’ubumenyingiro.

Abo barimu ubu batangiye amahugurwa y’iminsi ibiri abera mu Karere ka Bugesera, agamije kubereka icyerekezo n’imikorere y’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimiye kwakira abarezi baturutse muri zimbabwe kuko tuzabigiraho thechnics of teaching and learning

Alias yanditse ku itariki ya: 21-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka