Bamwe mu barimu ba Kaminuza y’u Rwanda barimo kwimuka

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatangarije Kigali Today ko we na bamwe muri bagenzi be barimo kwimuka bava aho bakoreraga berekeza aho amakoleji bigishamo yashyizwe, mu rwego rw’amavugurura ari gukorerwa iyi Kaminuza.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024, yemeje gahunda yo guhuriza hamwe amakoleji agize Kaminuza y’u Rwanda afite ibyo ahuriyeho, nyuma y’igihe kinini cyari gishize harimo kwigwa uko byakorwa.

Amashami yigishaga ubuhinzi, amashyamba n’ubuvuzi bw’inyamaswa (amatungo), ubu yamaze kugabanywamo kabiri.

Ishami ryigisha Ubuvuzi bw’Amatungo n’inyamaswa ryagiye mu Karere ka Nyagatare, mu gihe amashami y’ubuhinzi, amashyamba n’ubworozi bw’amafi, yose yahurijwe hamwe i Busogo mu Karere ka Musanze.

Abanyeshuri bigiraga i Nyagatare ubuhinzi bukoresheje imashini (mechanisation) no kuhira imirima (Irrigation), hamwe n’abigiraga i Huye ibijyanye n’amashyamba, basanze bagenzi babo basanzwe biga ibijyanye no kongera umusaruro w’ubuhinzi muri Koleji y’i Busogo.

Koleji yigisha Ubukungu, Ubucuruzi n’Icungamutungo(CBA) yakoreraga i Gikondo (yahoze yitwa SFB), ndetse n’iyahoze yitwa KHI yigisha Ubuvuzi, byimukiye i Huye aho byasanze Koleji yigisha ubumenyi rusange bw’imibanire n’imibereho by’abantu(Social Sciences).

I Kigali hasigaye icyahoze ari KIST cyose, ikaba ari Koleji yigisha ibijyanye na siyansi z’ubwubatsi, ubugenge, ubutabire n’ibindi byifashisha laboratwari zibipima ibintu bitandukanye.

Ni mu gihe Koleji yigisha Uburezi (yahoze yitwa KIE) imaze kumenyera gukorerera i Rukara mu Karere ka Kayonza.

Umwarimu wigisha ibijyanye no kuhira imyaka wari usanzwe akorera mu Karere ka Nyagatare, Charles Kasanziki, atangaza ko ubu bamaze kwimukira i Musanze nyuma yo gutangazwa kwa raporo y’iki gikorwa.

Uyu mwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko bumvise neza impamvu yo kwegeranya Ubumenyi kw’abarimu, aho kugira ngo bahore bandikirwa za misiyo zo kuzenguruka Igihugu bajya kwigisha mu makoleji atandukanye.

Agira ati "Kaminuza ni iy’u Rwanda, iyo ifite amashami ahantu hatandukanye nta cyo bitwaye kuko utwo turere na two tuba turi gutera imbere. Hari ugusanga abarimu bigisha Ubukungu i Rusizi, wajya i Huye ukahabona abigisha Ubukungu, waza i Kigali ukahabona abigisha Ubukungu, n’i Nyagatare na ho bikaba uko, ariko ukavuga uti ’aba bantu bose uwabashyira hamwe ko ari bwo ireme ry’uburezi rigaragara."

Kasanziki avuga ko abarimu bigisha isomo rimwe mu makoleji atandukanye ya Kaminuza, batari bafite ahantu hamwe bamara igihe, bigateza ibibazo bijyanye na misiyo, ndetse hakaba n’inzu za Kaminuza zapfaga ubusa nta muntu uzibamo.

Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko aya mavugurura azajyana no kugira ubwigenge mu mikorere yayo, hamwe n’ikoreshwa ry’ingengo y’imari, aho mu by’ibanze izashyira imbere harimo no kubaka amacumbi y’abanyeshuri, kuko kugeza ubu abo ibasha gucumbikira bakiri ku rugero rwa 20%.

Ibijyanye no kwimura abanyeshuri, Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko yamaze kubigeraho usibye abo mu mwaka wa kabiri muri Koleji yigisha Ubukungu i Gikondo, bagomba kwimukira i Huye bitarenze tariki 30 Kamena 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka