IPB yatangije gahunda y’icungamari mpuzamahanga

Ishuri rikuru ry’i Byumba (Institute Polytechnique de Byumba) ryatangije porogaramu nshya mu ishami ry’ibaruramari izwi ku izina rya CPA (Certified Public Accounting) mu rwego rwo gutanga ubumenyi ngiro mu ibaruramari n’icungamutungo ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi w’iryo shuri, Padiri Dr. Faustin Nyumbayire, yavuze ko iyo gahunda itangijwe mu rwego rwo gufasha mu kwigisha ubumenyi ngiro mu ibaruramari n’icungamari mpuzamahanga kugira ngo haboneke inzobere zifite ubwo bumenyi mu gihugu zizafasha mu kunoza ibikorwa by’ibaruramari mu gihugu hadategerejwe inzobere zivuye hanze.

Padiri Dr. Nyumbayire yagize ati “iyi porogaramu izafasha abanyeshuri bize icungamari n’ibaruramari kugira ubumenyi ngiro buzabafasha kugira ubushobozi bw’abacungamari mpuzamahanga bazabafasha gupiganira imirimo y’icungamari ku rwego mpuzamahanga.”

Kugira ngo umunyeshuri yemererwe kwiga iyo porogaramu abanza gukora ikizamini, yagitsinda akemererwa kuyiga. Abanyeshuri bazarangiza muri iyo porogaramu bazaba bafite ubumenyi ngiro n’ubushobozi bwo gupiganira imirimo ku isoko ry’umurimo ku rwego mpuzamahanga.

Padiri Dr. Faustin Nyumbayire yabisobanuye muri aya magambo: “ibi bizafasha igihugu kugira inzobere mu ibaruramari zifite ubumenyi ngiro mpuzamahanga butangwa muri iryo somo, bikazatuma hagabanuka umubare w’inzobere ziturutse hanze muri Amerika, Ubufaransa n’ahandi zafashaga muri serevisi zisaba ubwo bumenyi mu gihugu. Hazaboneka Abanyarwanda b’inzobere babyaza umusaruro ubwo bumenyi haba mu gihugu cyangwa hanze kuko bazaba badafite umupaka”.

Umwe mu banyeshuri bo muri IPB, Umutoni Alice, yatangaje ko bishimiye itangizwa ry’iyo porogaramu muri aya magambo: “ubumenyi butangwa muri iyi porogaramu butangwa mu mashuri make ku isi ndetse n’ababyize akaba ari bake.
Kuba bitangijwe aha biraduha icyizere ko tugiye kuba muri bake bafite ubu bumenyi, bityo tubukoreshe mu kuzamura iterambere ry’igihugu dukora icungamari ndetse n’ibaruramari byizewe”.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka