201 bahawe impamyabumenyi mu ishuri ry’ubuforomo n’ububyaza rya Nyagatare

Gutanga ubumenyi bufite ireme ari nabyo nkomoko ya service ifite ireme nibyo byasabwe abarezi n’abanyeshuli 201 bahawe impamyabumenyi z’ikiciro cya mbere cya kaminuza bo mu ishuli ry’ubuforomo n’ububyaza rya Nyagatare kuri uyu wa 23 Kanama.

Aba bahawe izi mpamyabumenyi bizeje ko bazakora ibishoboka byose bakagabanya impfu z’ababyeyi n’abana mu gihe bazaba bari mu kazi kabo ahanini bashingiye ku bumenyi bahawe ndetse no kwakira neza ababagana dore ko binakubiye no mu ntego z’ikinyagihumbi.

Aba bahawe izi mpamyabumenyi uko ari 201 bigaga mu mashami y’ubuforomo n’ububyaza, basoje amasomo yabo guhera mu mwaka wa 2009 kugeza 2013.

Mugarura John umuyobozi w’ishuli ry’ubuforomo n’ububyaza rya Nyagatare, yishimira ko babashije gutanga izi mpamyabumenyi ku ncuro ya mbere n’ubwo bagiye bahura n’ibibazo byinshi harimo kuba ibyumba by’amashuli bidahagije n’abarimu bacye bafite impamyabumenyi zihanitse. Ariko yasabye aba banyeshuli kujya kuba urumuri rw’abaturage n’iterambere.

Uwavuze mu izina rya bagenzi be, Gahizi Umwiza Immaculee, yashimiye ubwitange n’ubushake abarezi babo babagaragarije igihe bari bakibari imbere ndetse anabasaba kuzakomeza kubaba hafi n’igihe bazaba bari mu kazi kabo.

Aha ariko yifuje ko bashyirirwaho n’ikiciro cya kabiri kugira ngo babashe kugira ubumenyi bwisumbuye bityo banarusheho gufasha abarwayi.
Nanone ariko yizeje kuzakora ibishoboka byose bakagabanya impfu z’ababyeyi n’abana ahanini ngo babikesha kurushaho kwita ku barwayi babagana.

Bamwe mu bahawe impamyabumenyi zabo.
Bamwe mu bahawe impamyabumenyi zabo.

Uku kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana kandi nibyo byagarutsweho na Atuhe Sabiti Fred umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wemeza ko akarere n’igihugu muri rusange bihungukiye kuko abavuzi biyongereye. Gusa ariko nanone yabasabye kurushaho kunoza service batanga kugira ngo bakize ubuzima bwa benshi.

“Akarere n’igihugu muri rusange byungutse abaforomo bazita k’ubuzima bw’ababyeyi n’abana.Turabasaba kuzafasha mukunoza service mutanga mugaragaza ubumenyi.”

Uku kunoza service z’ubuvuzi kandi kwagarutsweho na Doctor Mugisha Sebasaza Innocent umunyamabanga w’inama nkuru y’amashuli makuru na kaminuza mu Rwanda wasabye by’umwihariko abarezi kwihatira gutanga ubumenyi bufite ireme bityo n’ababuhawe bakazatanga service zifite ireme.

Ikindi kibukijwe aba bahawe impamyabumenyi ni uko isoko ry’umurimo ryagutse bityo bagomba guhora bagura ibitekerezo n’ubumenyi dore ko ngo hari n’ibyo bakungukira ku barwayi bazajya bahura buri gihe.

Ishuli ry’ubuforomo n’ububyaza rya Nyagatare ryatangiye mu mwaka wa 2003 ryigisha abaforomo ku kiciro cy’amashuli yisumbuye, ariko nyuma riza guhindurwa iry’ubuforomo n’ububyaza ritanga impamyabumenyi ku kiciro cya mbere cya kaminuza mu mwaka wa 2007. Muri ibi birori, abarushije abandi mu manota bakaba banahawe ibihembo.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka