Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, yakiriye intumwa za kaminuza ya Kent State yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ziyobowe na Dr. Marcello Fantoni, Visi Perezida ushinzwe uburezi ku Isi.
Abarimu bigisha mu mashuri y’incuke mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga baravuga ko babanganiwe n’umubare munini w’abana mu mashuri.
Abanyeshuri batsinze neza ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu bigo by’Uburezi bw’ibanze, bagizwe n’abakobwa bangana na 70% n’abahungu bangana na 30%, bose hamwe 630 mu Gihugu cyose, bahawe mudasobwa z’ubuntu ndetse banahabwa akazi ko kuba abarimu b’abafasha ku bigo by’amashuri bizeho.
Mu rwego rwo gukomeza kurushaho kunoza ireme ry’uburezi mu mashuri ya Tekiniki, Imyuga n’ubumenyingiro (TVET), ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyigishirize yayo (RTB), kiratangaza ko hagiye kubakwa amashuri y’icyitegererezo y’imyuga n’ubumenyingiro muri buri karere.
Mu rwego rwo gutanga uburezi bufite ireme, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ifatanyije na Banki y’Isi bagiye kongerera ubumenyi abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, buzabafasha gutanga amasomo yabo neza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bukomeje guhangana n’ikibazo cy’ubucucike mu byumba by’amashuri, kuko hari aho abana bashobora kurenga ijana mu cyumba.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mutarama 2023, muri Gare ya Nyabugogo i Kigali hakomeje kugaragara umubyigano w’abagenzi benshi, watewe n’abanyeshuri bakererewe kujya ku ishuri.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwamaganye amakuru yari amaze iminsi avuga ko itangira ry’umwaka mushya w’amashuri, riteganyijwe muri Nzeri uyu mwaka. Ni nyuma y’uko abiga muri iyi Kaminuza bari bamaranye iminsi urujijo, ndetse byanatangiye kuba impaka ku mbuga nkoranyambaga.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Karere ka Kayonza basabwe kubyaza umusaruro ubutaka ibi bigo bifite, mu rwego rwo kunoza no gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kugaburira abana ku mashuri.
Urubyiruko rw’abafite ubumuga biga imyuga itandukanye mu ishuri ryita ku bafite ubumuga rya APAX Muramba mu karere ka Ngororero, baravuga ko bifitiye icyizere cyo kwihangira imirimo nibarangiza amasomo.
Kuri uyu wa Kane tariki 5 Mutarama 2023 nibwo abanyeshuri biga mu ntara aho bacumbikirwa, basubiye ku bigo by’amashuri ngo bitegure itangira ry’igihembwe cya kabiri.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), rwasabye abarimu bigisha mu mashuri y’Incuke, abanza n’ayisumbuye badafite impamyabumenyi mu kwigisha, kwiyandikisha kugira ngo bazahabwe amasomo abagira abarimu b’umwuga.
Muri 2022, urwego rw’Uburezi mu Rwanda rwagaragayemo ibikorwa n’impinduka zitandukanye, harimo izijyanye n’ingengabihe y’umwaka w’amashuri, izamurwa ry’umushahara wa mwarimu, amasaha yo gutangiriraho amasomo; Minisiteri y’Uburezi yakunze kugaragaza ko zigamije kurushaho kuzamura ireme ry’Uburezi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ingengabihe yo gusubira ku ishuri, aho abanyeshuri bazagenda kuva ku wa Kane tariki 5 kugera ku Cyumweru tariki 8 Mutarama 2023.
Ntabudakeba Immaculée ni umubyeyi umaze imyaka 44 mu burezi. Avuga ko akazi ka mwarimu ugakoze ugakunze kakugeza ku iterambere ukabasha gusaza neza. Mu kiganiro aherutse kugirana na Kigali Today, Ntabudakeba yatangaje ko akorera umwuga w’uburezi mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Rwabicuma kuri G.S Mubuga.
Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko ifite gahunda yo gushyira Internet nibura muri 60% by’amashuri abanza hirya no hino mu gihugu, ibyo bikazaba byamaze gukorwa bitarenze umwaka wa 2024.
Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kamunuza (HEC), iremeza ko mu gihe ishuri rikuru cyangwa Kamunuza yakiriye umunyeshuri utujuje ibisabwa, bishobora kuyigiraho ingaruka zishobora no gutuma ifungirwa zimwe muri Programu zayo, byaba na ngombwa igafungwa burundu.
Minisiteri y’Uburezi yagaragaje gahunda ivuguruye y’amasaha mashya y’ishuri, izatangira gukurikizwa guhera tariki 1 Mutarama 2023.
Abanyeshuri biga mu mashami ya siyansi mu ma club bibumbiyemo, bagenda bakora udushya tugamije gukemura ibibazo biri muri sosiyete Nyarwanda. Mu byo bagaragaje muri uyu mwaka, harimo ruteruzi no gusudira bifashishije amazi.
Ishuri ryisumbuye rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare, ryashimiye Gwiza Ngamije Nesta uharangije mu ishami rya PCB (Ubugenge, Ubutabire n’ibinyabuzima), kuko yabaye uwa mbere mu bizamini bisoza umwaka w’amashuri 2021-2022, ku rwego rw’Igihugu.
Raporo y’ingendo Abadepite baheruka gukorera mu turere ivuga ko hari amashuri atagaburira abana ifunguro rihagije, ku buryo ngo hari n’aho basanze abana 20 basangira ikilo (kg) kimwe cy’umutsima w’ibigori(kawunga).
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), nyuma y’ibibazo bitandukanye byibazwaga n’abanyeshuri ndetse n’ababyeyi, cyabisubije.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Ukuboza 2022 yatangaje amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ivuga ko muri rusange abanyeshuri batsinze neza kuko mu byiciro byose byatsi hejuru ya 90%.
Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira kujya mu biruhuko bisoza (...)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2021/2022, azatangazwa ku wa Kane tariki 15 Ukuboza 2022.
Mu kiganiro EdTech Monday gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, cyatambutse kuri KT Radio tariki ya 28 Ugushyingo 2022 hatangajwe ko mu myaka itatu ikoranabuhanga rizaba ryageze mu mashuri yose mu Rwanda.
Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), Dr Bernard Bahati, avuga ko guhanga udushya bigiye kuzashyirwa mu byo abanyeshuri bose baherwa amanota mu ishuri no mu bizamini bya Leta.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yashimishijwe n’uburyo abana bitabwaho mu ngo mbonezamikurire (ECD) zo mu Karere ka Bugesera, kuko ngo ari uburyo bwiza bwo kurera neza abana no gukangura ubwonko bwabo bakiri bato.
Urubyiruko 4,000 rwo mu Karere ka Nyamasheke rwafashijwe kwiga imyuga itandukanye irufasha kwihangira imirimo, gusa impamyabushobozi bahawe ntabwo zemewe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (RTB), bakifuza ko bakorerwa ubuvugizi zikaba zakwemerwa kuko bibabangamiye.
Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, yagarutse ku byashingiweho hafatwa icyemezo cyo guhindura amasaha abanyeshuri batangiriragaho, bakanasoza amasomo, avuga ko hagendewe ku bushakashatsi bwakoze, hagamijwe kunoza ireme ry’uburezi.