Bugesera: umurambo w’umugabo wari waburiye mu Kiyaga cya Rweru wabonetse

Uyu mugabo wo mu Murenge wa Rweru, Akarere ka Bugesera, witwa Mutabazi Vincent w’imyaka 33 ku wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, nibwo yarohamye mu Kiyaga cya Rweru, saa cyenda z’umugoroba, ubwo yarimo yahira ibyatsi byo gusasira imyaka.

Uyu mugabo yarohamye mu kiyaga cya Rweru
Uyu mugabo yarohamye mu kiyaga cya Rweru

Nyuma yo kurohama muri icyo kiyaga, baramushatse baramubura, birinda bigera nijoro, ibikorwa byo kumushakisha bikomeza kuri uyu wa Gatanu.

Sibomana Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru, yavuze ko nyakwigendera yarohamye ku gicamunsi cyo ku itariki 16 Gicurasi 2024, ariko umurambo ukaba wabonetse none ku wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, nyuma yo kwiyambaza inzego z’umutekano zirimo Polisi n’ingabo.

Yagize ati: “Yarohamye mu mazi, yatemaga ibyatsi byo gusasira imbuto. Ku bufatanye n’inzego zishinzwe umutekano wo mu mazi umurambo wa nyakwigendera wabonetse nyuma y’umunsi umwe arohamye.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rweru bwatangaje ko ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine) rifatanyije n’ingabo z’u Rwanda bashoboye gushaka umurambo umurambo wa nyakwigendera uraboneka.

Sibomana Jean Claude yavuze ko Nyakwigendera Mutabazi Vincent apfuye asize umugore n’abana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka