U Buhinde: Umugabo yakunze Nyirabukwe baranasezerana, Sebukwe abiha umugisha

Mu Buhinde, umugabo yakunze Nyirabukwe baranashakana ndetse Sebukwe abiha umugisha. Iyo nkuru y’urwo rukundo rutangaje ngo rwatangiye ubwo umugore w’uwo mugabo witwa Sikandar Yadav yari amaze gupfa, nyuma uyu mugabo arimuka ajya kubana na Sebukwe na Nyirabukwe ahitwa i Bihar, mu Mudugudu wa Heer Moti.

Yakundanye na nyirabukwe bakora ubukwe na Sebukwe abiha umugisha
Yakundanye na nyirabukwe bakora ubukwe na Sebukwe abiha umugisha

Uko iminsi yagendaga ishira, urukundo rw’uwo mugabo ufite imyaka 45 y’amavuko na Nyirabukwe witwa Geeta ufite imyaka 55 y’amavuko, rwaje guhindukamo urukundo rw’umugabo n’umugore, gusa ngo babanje kubihisha.

Ariko mu gihe ibihuha byari bitangiye gukwira aho batuye, bivuga ko baba bombi bakundana nk’umugabo n’umugore, umugabo wa Geeta akaba na sebukwe wa Sikandar, yatangiye gukurikirana ngo arebe niba ibivugwa ari byo koko, ariko umunsi umwe afata abo bombi bari mu bikorwa bigaragaza urukundo rwabo, ubwoba yari amaranye iminsi abona ko bwari bufite ishingiro koko.

Mu burakari bwinshi, uwo mugabio yahise ajyana ikibazo cye ku nama y’ubutegetsi ku rwego rw’umudugudu wabo yitwa Panchayat, asaba ko cyakemurwa.

Nyuma yo kumva ikibazo cy’uwo mugabo witwa Dileshwar iyo nama y’ubutegetsi ya Panchayat yatumije umukwe we, kugira ngo bumve uko yiregura ku bimuvugwaho. Sikandar ahageze yiyemereye ku buryo bweruye ko akundana na Nyina w’umugore we wapfuye.

Nyuma y’uko na Nyirabukwe (Geeta) atumijwe muri iyo nama y’ubutegetsi, akiyemerera ko koko akundana n’umukwe we Sikandar, inama njyanama yahise yiyemeza kubashyingira noneho bakabana ku buryo bwemewe.

Inama y’ubutegetsi ikimara kubyemeza ityo, na Dileshwar (Sebukwe), yahise ahindura ibitekerezo nyuma yo kubona uburyo abo bombi bahamiriza imbere y’ubutegetsi ko bakundana, ndetse atangira kubafasha mu myiteguro y’ubukwe bwabo.

Muri videwo yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Dileshwar agaragara abwira abanyamakuru ko yari yishimiye cyane kugira uruhare mu gutegura ubukwe bwa Sikandar na Geeta.

Ikinyamakuru OddityCentral kivuga ko Sikandar yanagaragaye mu ruhame asoma ku gahanga k’uwo mukunzi we wahoze ari Nyirabukwe, abikorera imbere y’imbaga y’abantu benshi, nk’uburyo bwo kwerekana ko amukunda, ndetse banishimira kuba babaye umwe.

Ibinyamakuru byo mu Buhinde, byatangaje ko Sikandar Yadav yasezeranye na Nyirabukwe Geeta Devi batangiye kubana nk’umugore n’umugabo ku buryo bwemewe n’amategeko, gusa ntibyatangajwe niba na Dileshwar (Sebukwe) yarakomeje kubana nabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Urukundo ruragwira! Mbega umusaza ngo arahura n’ikibazo! Cyakora yabyitwayemo gitwari

iganze yanditse ku itariki ya: 20-05-2024  →  Musubize

Ibi ni amahano.No mu Rwanda hali Abakwe bakundana na ba Nyirabukwe.Ariko aho bibera bibi,nuko imana yaturemye idusaba kurongorana n’umuntu umwe gusa mu buzima.Ibindi biba ari ubusambanyi.Nubwo bukorwa na millions nyinshi,ni icyaha kizababuza ubuzima bw’iteka no kuzuka ku munsi wa nyuma wegereje.Kugirango tuzabeho iteka muli paradis yegereje,tujye dushaka imana cyane kandi twirinde gukora ibyo itubuza.Nubwo benshi batabizi kubera kutamenya bible,no kwibera mu by’isi gusa ntushake imana ni icyaha gikomeye.Nicyo cyarimbuje millions nyinshi z’abali batuye isi ku gihe cya Nowa.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 19-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka