Ruhango: Umukozi wa SACCO yatorokanye asaga miliyoni eshatu
Mugabowishema Germain wari umukozi muri SACCO Baturebereho-Ruhango, arakekwaho gutorokana amafaranga asaga miliyoni eshatu akaburirwa irengero.
Ku manywa ya tariki 25 Kanama 2015, nibwo uyu Mugabowishema w’imyaka 23 y’amavuko, wakoreraga muri SACCO y’abaturage b’umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, nibwo yaburiwe irengero.
Umucungamutungo w’iyi SACCO, Tuyishime Marie Chantal, avuga ko uyu musore yagiye agiye mu karuhuko ka saa sita, nyuma baramutegereza baraheba, bagiye kureba aho yakoreraga, basanga amafaranga yifashishaga guha abakiriya angana na miliyoni 3.605.400 yayateruye.
Uyu mucunga mutungo avuga ko bakimara kubibona, bahise babimenyesha inzego zose zirmo ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe gukurikirana amakoperative, Polisi n’ubuyobozi. Gusa kugeza ubu ntaratabwa muri yombi.
Uyu musore akaba akekwaho iki cyaha, nyuma y’igihe gito iyi SACCO imaze gutaha inyubako yayo ya magorofa abiri yiyujurije, aho abaturage batangazaga ko bamaze kuyigirira icyizere ndetse bamwe batangira gukangurira abandi kuyigana.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
None se uwo mucungamutungo Chantal we yamaze muri cachon ya pilice ibyumweru birenga bibili azira iki ? Madame Nduwayo nawe uri umujura mu bandi.....