Itangazo iyi kompanyi yashyize ahagaragara rivuga ko izi ngendo zigamije gushyigikira no kwagura ubuhahirane muri Afurika kuko zije ziyongera ku zindi ikorera hirya no hino ku mugabane w’Afurika ndetse no gufasha abakiliya bayo kugera hirya no hino hatakunda kugaragara ingendo z’indege.
Hari hashize hafi imyaka itanu South African Airways ihagaritse ingendo zayo mu Rwanda. Byari biteganyijwe ko izi ngendo zisubukurwa mu kwezi kwa cumi umwaka ushize ariko ntibyakunda kubera umubano utari umeze neza hagati y’u Rwanda n’Afurika y’Epfo. Iki gikorwa cyo kuzisubukura cyirerekana intambwe ikomeje guterwa mu gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ingendo za South African Airways mu Rwanda zizajya ziba gatatu mu cyumweru : kuwa kabibi, kuwa gatanu no ku cyumweru. Indege zajya iva Johannesburg 13h00 igere mu Rwanda 17h00, hanyuma ive mu Rwanda 17h50 yerekeze i Burundi ikazajya ihagera 18h40.
Ingendo zijya Johanesbourg ruzajya ziba kuwa mbere, kuwa gatatu no kuwa gatandatu. Izajya ihagurukira i Burundi inyure i Kigali ibone kwerekeza Johanesbourg.
Urugendo Johannesburg- Kigali-Bujumbura rukazajya rukorwa n’indege SAA’s A319, ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 120.
Marie Josee Ikibasumba
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|