Nyabihu: Ishuri “Rwanda Coding Academy” rigiye kwagurwa ryongere abo ryakira

Rwanda Coding Academy (RCA), ishuri rigamije kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda, riherereye ku Mukamira mu Karere ka Nyabihu, rigiye kwagurwa mu rwego rwo kuryongerera ubushozozi bwo kwakira umubare uhagije w’abanyeshuri.

Gushyiraho ibuye ry'ifatizo ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Gushyiraho ibuye ry’ifatizo ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye

Mu kwagura iryo shuri rya RCA, hatangijwe ku mugaragaro umushinga wo kubaka izindi nyubako aho ubushobozi ryari rifite bwo kwakira abanyeshuri 180 buzikuba kabiri, nk’uko Umuyobozi w’iryo shuri, Papias Niyigena yabitangarije Kigali Today, mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2024, wo gushyira ibuye ry’ifatizo ku nyumako nshya (New Campus) zigiye kubakwa.

Yagize ati “Tugiye gukora indi Campus iziyongera kuyo dusanganwe yari ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 180, hanyuma twakire abanyeshuri 360 hagendewe ku bushobozi dufite, ubu tumaze kugira abana 280, ntabwo tugendera ku mubare gusa tugendera ku bumenyi bw’umwana."

Uwo muyobozi avuga ko ishuri rimaze gushyira ku isoko ry’umurimo abarenga 100, aho yemeza ko intego bihaye iri kugerwaho hagendewe ku ruhare abasohotse muri iryo shuri bakomeje kugaragaza mu gufasha sosiyete nyarwanda, mu gukemura ibibazo bijyanye n’ikoranabuhanga.

Bashyize ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa inyubako za RCA
Bashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa inyubako za RCA

Avuga ko bamwe mu barangije amasomo, bagenda babona bourse mu bihugu bikomeye hirya no hino ku isi, aho abenshi bari kwiga muri Amerika, biturutse ku bushobozi bwabo, abandi bakaba bakomeje kwifashishwa mu bigo bitandukanye.

Ati “Kugeza ubu hamaze kurangiza abana 118, dufite 13 babonye buruse muri Amerika mu mwaka ushize, n’ubu tumaze kubona abandi 15 bazajya kwiga muri Amerika muri Nzeri, mu kubona iyo myanya berekana ibyo bakoze bakabishyira muri Komite zo mu ma Kaminuza yo muri Amerika bagasuzuma iyo mishanga n’ubuhanga bwabo. N’ubu dufite umwana ejo yansabaga uruhushya baramutumiye muri Kaminuza muri Amerika gukora Conference."

Arongera ati “Abandi, hari ubufatanye dufitanye na African Leadership University, bakomereje kwiga muri iyo Kaminuza, ubu bose bafite akazi, ndetse impuzandengo y’umushahara wabo ku kwezi iri ku madolari 600$, hari n’abageza ku 2000$ ku kwezi."

Abarangije muri RCA bavuze uruhare rwabo ku iterambere ry’igihugu

Mu kumenya imibereho yabarangije amasomo yabo muri RCA, Kigali Today yavuganye na bamwe bari mu kazi, bavuga uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Abiga muri RCA batoranywa hagendewe ku bwenge
Abiga muri RCA batoranywa hagendewe ku bwenge

Uwitwa Ntwari Liberiste wiga muri African Leadership Univeristy aho abifatanya no gukora muri RSSB mu ishami rya Digital Factory, yavuze ko mubyo afatanyije n’abandi gukora, harimo guhindura ubuzima bw’abanyarwanda hifashishijwe ikoranabuhanga muri serivise zimwe na zimwe bakenera.

Ati “Turi gufasha mu gushyiraho uburyo bunoze bw’ikoranabuhanga, mu kumenya amakuru, muri mituweri, ni gute ababyeyi bishyurwa amafaranga mu gihe babyaye, birazwi ko umubyeyi ugiye kubyara hari amafaranga Leta imwishyurira, umuntu agiye mu kiruhuko cy’izabukuru abona amafaranga ye ate, ni gute umuntu abona uko Kampani akorera imwishyurira imisanzu, n’ibindi."

Arongera ati “Ikintu cyantunguye ni ukugera mu kazi ngasanga ninjye muto cyane, baribaza bati ni gute umwana ungana utya akora muri serivise iremereye, isaba ubuhanga buhanitse nk’iyi, nababwira ko ndangije muri Rwanda Coding Academy, bati oh nibyo koko iryo shuri twararyumvise ritanga ubumenyi buhanitse, ariko bagakomeza gutungurwa n’ubushobozi bambonana ku myaka mike mfite."

Uwo musore yagarutse ku mpamvu abenshi mu barangiza muri iryo shuri bajya kwiga muri Amerika, abandi bakajya muri African Leadership University.

Abiga muri Rwanda Coding Academy bihariye imyanya itatu ya mbere mu marushanwa Nyafurika ku ikoranabuhanga
Abiga muri Rwanda Coding Academy bihariye imyanya itatu ya mbere mu marushanwa Nyafurika ku ikoranabuhanga

Ati “Muri Kaminuza zo mu Rwanda zigisha neza muri soft engineering, mu by’ukuri ntabwo bivuze ko hari ikintu gishyashya twaba tugiye kwiga, kuko bigisha ibyo twarenze, ibyo bireba umuntu ugiye kwiga ari mushyashya, ariko kuri twe wajya kwigayo ugiye gushaka urupapuro gusa, icyiza cya African Leadership University kuri twe, n’uko baduha umwanya wo kwiga dukora, ugasanga ubumenyi bwacu turabukoresha dufasha igihugu kandi tuniga."

Mahoro Phinah nawe ati “Tukirangiza bamwe bagiye gukomereza amashuri muri America, abandi tujya muri African Leadership University aho twiga tunakora, ubu hari umushinga nkoramo mpamaze amezi umunani, si ngombwa kuvuga umushahara wanjye icyo nzi cyo mu kazi nkora uruhare rwanjye ku iterambere ry’igihugu rurahari."

Arongeraho ati “Ndashimira RCA, ibyo twagezeho byose tubikesha iryo shuri kandi na n’ubu baracyakomeje kudufatira runini muri Kaminuza twigamo, hafi y’ibintu byose ubona ko harimo uruhare rwabo, bagakomeza kumenya aho tugeze mu gukorera igihugu tubikesha ubumenyi twahawe, birinda ko hagira ikibuhungabanya, ariko ngashimira na Leta yazanye igitekerezo cyo gushinga ririya shuri, natwe ntituzigera tuyitenguha."

Urwo rubyiruko rurasaba abana bifuza kuziga muri RCA cyane cyane abumva bafite urukundo rwa Mudasobwa, guharanira kugira umuhate kuko kugira ubwenge gusa bidahagije, bagakora cyane baharanira kurenga urwego rw’u Rwanda mu ikoranabuhanga.

Ni igikorwa cyitabiriwe na Ambasaderi wa KOREA mu Rwanda, HE Jeong Woojin
Ni igikorwa cyitabiriwe na Ambasaderi wa KOREA mu Rwanda, HE Jeong Woojin

Ntwari ati “Ikintu nabwira abashaka kuziga muri RCA, bagomba gutekereza birenze, ndababwira ko igihugu cyacu gifite urugendo rurerure cyane cyane ku bijyanye na tekinoloji, bagomba gukora cyane kandi bagakora bareba ku rwego rw’ibihugu byateye imbere, kuko u Rwanda iyo urebye usanga ruri aho America yari muri za 1990 muri tekinoloji, nagira abana inama yo gutekereza bagendeye ku bihugu byateye imbere, cyane batekereza guhangana ku isoko ry’umurimo na za Singapore mu rwego rwo gufasha igihugu cyacu kuza mu bihugu bikomeye muri tekinoloji."

Mu marushanwa aherutse, abiga muri RCA baherutse kwiharira imyanya 3 ya mbere muri Afurika

Abiga muri RCA bakomeje kwesa imihigo, aho mu marushanwa ku ikoranabuhanga yateguwe n’impuguke kabuhariwe mu ikoranabuhanga za Carnegie Mellon University Africa, ajyanye n’umutekano ku by’ikoranabuhanga na murandasi (Cyber security) aherutse kuba muri uku kwezi kwa Gicurasi 2024, aho buri matsinda atatu ya mbere yagiye ahembwa ku rwego rw’igihugu andi atatu agahembwa ku rwego rwa Afurika, iyo myanya yose yihariwe na RCA.

Mwenedata Apôtre, umwe mubitabiriye ayo marushanwa yagize ati “Amakipe arihuza agahabwa ibibazo bitandukanye ahasigaye mukabishakira ibisubizo, bitewe n’uko irushanwa riteye bahemba amakipe atatu ku rwego rw’amashuri yisumbuye mu gihugu n’amakipe atatu ku rwego rwa Afurika, ibyo bihembo byose nitwe twabitwaye, birimo amafaranga n’ibikoresho by’ikoranabuhanga."

Ishimwe Chloe wari mu itsinda ryatwaye igihembo cya mbere mu Rwanda no muri Afurika, yagize ati “Mu bibazo batubajije byari byibanzemo ikoranabuhanga mu byitwa Guhakinga (Hacking), barebye rero ibisubizo byacu basanga twahize amashuri yose mu Rwanda, ndetse no muri Afurika tuba aba mbere, imyanya ya mbere ihemberwa turayitwara baduha amafaranga, ibikombe n’imidari."

Arongera ati “Abanyarwanda ntimugire ikibazo turahari, RIB nidukenera turi hafi kandi turi mu mishanga yo gukora Applications zitandukanye zifashishwa mu gufata abanyabyaha mu buryo bworoshye”.

Ni instinzi yashimishije Minisiteri y’Ikoranabuhanga no Guhanga Ibishya, aho yageneye iryo shuri ubutumwa bugira buti “Reka dushimire byimazeyo Rwanda Coding Academy, mu guca agahigo mwiharira imyanya itatu ikurikirana ya mbere, mu marushanwa yahuje amashuri yisumbuye mu cyiciro cya Cyber security-Africa 2024 yateguwe na Carnegie Mellon University Africa, ku rwego rw’Umugabane wa Afurika."

Gahunda Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere inyigisho za Tekinike, imyuga n’ubumenyingiro (RTB) ifitiye RCA

Mu gukomeza kuzamura iterambere ry’ishuri rya RCA, Umuyobozi wa RTB, Paul Mukunzi wari witabiriye umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ku mushinga wo kubaka amashuri mashya ya RCA, yavuze ko aho RCA igeze hashimishije kandi ko Leta yiteguye kugeza iryo shuri ku rwego ruhambaye.

Ati “Ni ishuri ryicyitegererezo hano mu Rwanda, ryujuje ibipimo byose mpuzamahanga bijyanye n’ireme ry’uburezi, iri shuri rero aho rigeze harashimishije mu gutanga uburezi bufite ireme, bujyanye n’ukoranabuhanga rya mudasobwa”.

Arongera ati “Hagiye kujyaho akandi karusho, aho ibikorwaremezo byose bazajya bakoresha na none biri ku bikimo mpuzamahanga, abarimu bakaba bazakomeza guhugurwa bagere ku rwego rw’impuguke mpuzamahanga, tukibwira ko umwana wize aha atazaba atandukanye n’uwo muri Korea, muri Amerika cyangwa se mu Bwongereza, bya bihugu byose byateye imbere mu ikoranabuhanga rya mudasobwa”.

Uwo muyobozi yavuze ko umwana urangije muri RCA usanga ari imbere mu ikoranabuhanga rya mudasobwa, aho byamaze kurenga imbibi z’u Rwanda bakaba bakenerwa no mu mahanga, ibyo bikajyana n’uko batozwa gukora imishinga itandukanye bakiri ku ntebe y’ishuri.

Igishushanyombonera cy'inyubako nshya za RCA
Igishushanyombonera cy’inyubako nshya za RCA

Igikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ku nyubako nshya za RCA, cyitabiriwe n’itsinda ry’abayobozi bahagarariye igihugu cya KOREA gitera inkunga uwo mushinga binyuze mu kigo cyayo cya KOICA, itsinda ryari riyobowe na Ambasaderi wa KOREA mu Rwanda, HE Jeong Woojin, washimye cyane Perezida Paul Kagame kuri gahunda y’u Rwanda, mu guteza imbere uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ni inyubako zizaba zigizwe n’amashuri, amacumbi y’abanyeshuri, Workshops, Laboratoire, zikazatwara miliyoni 8$ (Miliyari 10 FRW) ku nkunga ya Leta ya KOREA, inyubako zikaziharira miliyoni zisaga 6$, andi akazashorwa mu bikoresho, guhugura abarimu no guteza imbere ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka