Uburinganire ntabwo bivuga imibare gusa - MIGEPROF

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ivuga ko uburinganire atari imibare gusa ahubwo igikwiye ari ugukuraho imbogamizi zibangamiye abageze mu nshingano, bitari ukugaragagara mu mibare gusa.

Silas Ngayaboshya
Silas Ngayaboshya

Umuyobozi Mukuru ushinze uburinganire no kongerera abagore ubushobozi muri MIGEPROF, Silas Ngayaboshya, avuga ko hari amategeko atandukanye Igihugu cyashyizeho, aha uburenganzira umugore.

Agira ati “Itegeko ngenga rigenga amatora rya 2021 ryavuguruwe, na ryo rigena uburenganzira bungana ku Banyarwanda bose bwo kugira uruhare mu matora, yaba abatora, abatorwa, abakandida, indorerezi n’ibindi.”

Ngayaboshya avuga ko hari urwego rwiza Igihugu kigezeho giha imyanya itandukanye abagore. Aha agaruka ku mibare y’abagore bari mu nzego zitandukanye zifata imyemezo.

Ati “Imibare iri mu nzego zifata ibyemezo, mu Nteko Ishinga Amategeko murabizi ko dufite 61.3% by’abagore. Ntabwo ari aho gusa kuko no mu zindi nzego dufitemo imibare twakwita myiza. Mu Baminisitiri turi kuri 42.4%, Sena 34.6%, abayobozi b’uturere 30%, mu nzego nyinshi zitandukanye usanga dufite imibare myiza y’abagore.”

Nubwo iyi mibare ishimishije, Ngayaboshya avuga ko imibare ntacyo ivuze, mu gihe imbogamizi zikibangamiye umugore zitarahashywa.

Yagize ati “Ntabwo uburinganire bivuga imibare gusa, uburinganire bivuga ko tugomba guhangana no gukuraho imbogamizi zibangamira n’iyo mibare kugerwaho. Ni ukuvuga ko tugomba guhangana n’izo mbogamizi abari mu nshingano bahura na zo, tukareba niba bafite uburyo bwo kuzikora.”

Yungamo ko abantu bagomba kumva neza ihame ry’uburinganire, ku buryo ntawe ubura amahirwe kubera ko ari umugabo cyangwa umugore.

Agira ati “Tuba tugana aho umugore n’umugabo bagira kandi bakishimira ku buryo bungana, uburenganzira bwabo bahabwa, ndetse bakagira amahirwe angana. Ikindi ni ibyo barota kuba byo cyangwa icyerekezo cyabo n’imbaraga bifitemo, byose bikaba byatanga umusaruro bitabangamiwe na za mbogamizi z’uko uyu ari uw’igitsina gabo uyu ari igitsina gore.”

Ngayaboshya avuga ko hari gahunda zatangiye zigamije gufasha abagore gukora akazi batekanye, nk’amarerero y’abana bato.

Ati “Gushyiraho irerero kugira ngo habe hari umutekano w’abana, ariko n’ababyeyi babe bakora badahangayitse, bigira ingaruka nziza ku kazi kabo.”

Akomeza asobanura izindi gahunda zashyizweho zifasha umugore gukora atekanye, ariko hatibagiranye n’abana b’abakobwa bakiri ku ntebe y’ishuri.

Ati “Gushyiraho icyumba cyo konkerezamo ahantu hakorera abantu benshi, icyumba cy’umukobwa ku mashuri, ibyo byose bigakorwa kugira ngo umuntu abe ahari, ariko anishimira ko ahari kandi atanga umusaruro usabwa.”

U Rwanda ruza mu bihugu bya mbere byimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Raporo ku buringanire yasohotse muri Mata 2023, ya The World Economic Forum’s 2022 Global Gender Gap Index, yashyize u Rwanda ku mwanya wa 6 mu bihugu 146.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka