![Valens Ndayisenga ubwo yari amaze gutanga abandi i Karongi Valens Ndayisenga ubwo yari amaze gutanga abandi i Karongi](IMG/jpg/dsc_0974.jpg)
Valens Ndayisenga yegukanye "Maillot Jaune" nyuma yo gutanga abakinnyi bose bari bahanganye i Karongi, aho yakoresheje amsaha 3, iminota 16 n’amasegonda 46, aza no gusiga umunota n’amasegonda 25 Areruya Joseph ku rutonde rusange.
![Valens Ndayisenga niwe wegukanye agace Kigali-Karongi Valens Ndayisenga niwe wegukanye agace Kigali-Karongi](IMG/jpg/valens_ndayisenga_niwe_wegukanye_agace_kigali-karongi.jpg)
Uyu mwenda w’umuhondo "Maillot Jaune" yawambuye Areruya Joseph wari wayegukanye mu gace ka mbere ka Kigali-Ngoma, tariki ya 14 Ugushyingo 2016.
![Urutonde rugaragaza uko abasiganwa ku magare muri Tour du Rwanda bakurikirana muri rusange Urutonde rugaragaza uko abasiganwa ku magare muri Tour du Rwanda bakurikirana muri rusange](IMG/jpg/whatsapp_image_2016-11-15_at_13.11.03-2.jpg)
![Urutonde rugaragaza uko bakurikiranye mu gace ka Kigali-Karongi Urutonde rugaragaza uko bakurikiranye mu gace ka Kigali-Karongi](IMG/jpg/whatsapp_image_2016-11-15_at_13.11.07.jpg)
Ku i Saa tatu zuzuye ni bwo abakinnyi 73 bari bahagurutse kuri Kigali Convention Center berekeza i Karongi, batangira bose bagendera hamwe, bageze mu bice bya Ruyenzi Biziyaremye Joseph wa Team Rwanda yaje guhita acomoka mur bagenzi be, abasigaye akanya gato, nyuma aza gusatirwa na Mugisha Samuel wa Benediction Club.
![Areruya Joseph acungana n'umukinnyi wo muri Eritereya Areruya Joseph acungana n'umukinnyi wo muri Eritereya](IMG/jpg/dsc_0920.jpg)
Mugisha Samuel yaje gukomeza kugenda wenyine, agera Muhanga ari imbere aho yari yasize abandi hafi iminota ibiri, akomezaa kuyobora isiganwa kugera aho bagiye kugera ku rutare rwa Ndaba yasize abandi iminota 3 n’amasegonda 6.
Nyuma yaho yaje gusatirwa n’igikundi cyari kiyobowe na Areruya Joseph, Nsengimana Jean Bosco ndetse na Valens Ndayisenga n’abandi bakinana muri Dimension data.
Basatiriye ibice bya Rubengera, Mugisha Samuel wasaga nk’urangije inshingano ze z’umunsi, yaje gushyikirwa n’igikundi, maze abakinnyi hafi ya bose batangira kugendana, gusa Kangangi Suleiman wo muri Kenya akajya anyuzamo akagenda imbere y’abandi amasegonda make.
Habura Kilometero 5 ngo isiganwa rirangire, Valens Ndayisenga yaje gucomoka mu bandi maze ashyira igare imbere, yenekera abandi kugera ageze ku murongo usoza yasize Kangangi Suleiman wa kabiri Umunota 1 n;amasegonda 6.
Amwe mu mafoto yaranze urugendo Kigali-Karongi
![Valens Ndayisenga yaherukaga kwegukana agace ka Tour du Rwanda muri 2014, ibi byishimo ntiyari abiherutse Valens Ndayisenga yaherukaga kwegukana agace ka Tour du Rwanda muri 2014, ibi byishimo ntiyari abiherutse](IMG/jpg/dsc_0975.jpg)
![Valens Ndayisenga azwiho kwitwara neza mu kwishimira intsinzi Valens Ndayisenga azwiho kwitwara neza mu kwishimira intsinzi](IMG/jpg/dsc_0977.jpg)
![Areruya Joseph na we yaje gutanga abandi ku murongo usoza, asoza isiganwa ku mwanya wa gatatu Areruya Joseph na we yaje gutanga abandi ku murongo usoza, asoza isiganwa ku mwanya wa gatatu](IMG/jpg/dsc_0989.jpg)
![Areruya Joseph wari watangiye isiganwa yambaye maillot jaune, yasoje ari uwa gatatu Areruya Joseph wari watangiye isiganwa yambaye maillot jaune, yasoje ari uwa gatatu](IMG/jpg/dsc_0993-2.jpg)
![Isiganwa ryatangijwe na Bugingo Emmanuel ushinzwe Siporo muri MINISPOC Isiganwa ryatangijwe na Bugingo Emmanuel ushinzwe Siporo muri MINISPOC](IMG/jpg/dsc_9620.jpg)
![Ubwo bahagurukaga i Kigali Ubwo bahagurukaga i Kigali](IMG/jpg/dsc_9628.jpg)
![](IMG/jpg/dsc_0978.jpg)
![Abafana bari benshi ahantu hose Abafana bari benshi ahantu hose](IMG/jpg/dsc_0886.jpg)
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
Trd RWANDA irimokuduha ibyishyimo byinjyicane peeeeee!!
uyu musore wacu valens nakomereze aho guhesha u Rwanda rwacu ishema.
congratulations to valens ndayisenga.
abo bahungu barakorape nimbaragazose twizeyeko bazayitwara kucyumweru
kbs turabashima bakomereze aho?
Abo bana Burwanda Bakomerezaho Tubama
Brovo Ku basore b’abanyarwanda tubari inyuma! !!!!!!!!
nukuri aba bahungu bagakoze pee nanjye ejo tuzabaherekeza
abana bu rwanda ni bakomereze aho tubarinyuma.
Bravo kuri Valens
Ndayisenga Ndamuha Amahirwe Ko Azatwara Tour De Rwanda Imana Imufashe Cyane Mperereye Kicukiro
uwiteka agumye aturindire abakinnyi
nukuri ntibisanzwe byaturenze kuko ishema ryurwanda rikomeze. kujya imbere na Maroc twayeretseko tutari agafu kimvugwa rimwe niyacu kd tubashyigikire