Uwahoze ari umwarimukazi yujuje Hoteli mu Mujyi wa Kigali

Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama, mu mpera z’icyumweru gishize batashye Hotel yubatswe n’uwahoze ari umwarimukazi afatanyije n’umugabo we.

Nyiramajyambere Jackeline n'umugabo we
Nyiramajyambere Jackeline n’umugabo we

Nyiramajyambere Jackeline watangiye kwizigamira ari umwarimu mu mashuri abanza, ahamagarira abarimu bose gutinyuka kuko ejo heza hategurwa kandi ko Igihugu cyabafunguriye inzira yatuma barushaho kwiteza imbere.

Avuga ko yigishije imyaka cumi n’itanu (15) mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Karere ka Ngoma na Nyamasheke kuva muri 2002 kugeza 2017.

Uyu mubyeyi w’abana batanu aragira ati: “Umwarimu wese aho ari ndamushishikariza gukuza imyumvire ye, akigirira icyizere ko iterambere rishoboka. N’ubwo nafatanyije n’umugabo wanjye ariko twatangiye nsaba inguzanyo muri koperative Umwalimu Sacco iyo nza kumubera umujyanama mubi cyangwa singire amahirwe yo gusaba inguzanyo muri iyo koperative Umwalimu Sacco twari kuzagera kuri iri terambere dutinze”.

Nahayo Thacien utuye mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Nyarurama ahubatswe iyi Hoteli avuga ko amaze igihe nta mirimo afite ariko iyo Hoteli ngo ije ari igisubizo.

Ati “Maze imyaka nirirwa nshakisha ntagira aho nkorera. MaxHotel ije ari igisubizo hano kuko tugiye kuhabona imirimo nkatwe abashomeri”.

MaxHotel
MaxHotel

Kirenga Emmanuel Mike wahawe akazi ko kwakira abagana iyo Hoteli(Receptionist) avuga ko akazi yahawe n’iyi Hoteli kagiye gutuma abyutsa umushinga we w’inkwavu yaryamishije. Ati: “Mu by’ukuri umwanya nahawe twawuhataniye turi cumi na babiri (12) kandi bakeneyemo abantu babiri gusa. Ni amahirwe kuba ndi mu batoranyijwe kuko ubu tuvugana nasezereye ubushomeri. Ikindi kandi mfite umushinga umaze igihe kinini warabuze icyawuzamura, ariko ubu mu mafaranga nzahabwa nzakora ibishoboka byose ku buryo nzawutangiza na wo ujye unyinjiriza”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Mediatrice, avuga ko MaxHotel isobanuye byinshi ku baturage b’uwo Murenge. Ati:” MaxHotel ni yo ya mbere dufite mu murenge wacu, ni igisubizo ku baturage bacu kuko izatanga imirimo ku bashomeri benshi, ndetse babonye n’aho biyakirira batiriwe bajya kure”.

Nyiramajyambere Jackeline akangurira abantu bose by’umwihariko abarimu kwigirira icyizere, umushahara babona bakiga kwizigamira, gusaba inguzanyo, mu gihe bafite ikiruhuko (weekend) bagashaka ikindi kintu gishobora kunganira umushahara usanzwe bahabwa bityo bakarushaho kwiteza imbere.

MaxHotel yatashywe ku mugaragaro
MaxHotel yatashywe ku mugaragaro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Reka dushimire uyu wahoze Ari umwarimu kazi ariko dusubije amaso Inyuma umwarimu ukora imyaka cumi n,itanu atagira inzu avuka Kigali Rwanda aba ntagena migambi agira.ariko sacco ntanubwo izateza imbere umwarimu wa A2 kereka hagize icyo leta ikora by,umwihariko kuri teachers ba A2.

X yanditse ku itariki ya: 25-10-2021  →  Musubize

Kubyara kw’Abangavu ni icyorezo kiba ku isi hose.Abangavu babyara buli mwaka ku isi hose barenga 20 millions.Abakuramo inda nibo benshi.Biterwa nuko abantu bakora icyaha cy’ubusambanyi ku bwinshi,nyamara imana yaturemye ibitubuza.Ndetse ikavuga ko abantu bose bakora ibyo itubuza izabarimbura bose ku munsi wa nyuma,igasigaza abayumvira gusa.

gatare yanditse ku itariki ya: 25-10-2021  →  Musubize

Kubyara se bije bite Chef?

UTI? yanditse ku itariki ya: 25-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka