Rwandair igiye gushyiraho ingendo nshyashya

Guhera tariki 21 Ugushyingo uyu mwaka Rwandair izatangira gushyiraho ingendo nshya, ikaba ibikesha indege iherutse kugura iri mu bwoko bwa boeing 737-800 hiyongereho n’indi iteganyijwe kugera i Kigali none tariki 25/10/2011.

Izo ngendo izatangiza harimo nk’izerekeza Dubai aho bazongeramo umunsi wo kuwa mbere nk’uko byifujwe n’abatari bake.

Gusa gahunda nshya hamwe n’uburebure bw’ingendo zizajya zikorwa ntibirashyirwa ahagaragara, ariko nyuma yo kwakira iyo ndege ya kabiri iri bugere i Kigali Kuri uyu wa kabiri ngo bazamenyesha abifuza kujyana na Rwandair uko gahunda zabo zizaba ziteye.

Mu ngendo zitandukanye izajya ikora Rwandair ntiyibagiwe abagana Lagos ndetse no mu bindi bihugu by’Afurika y’uburengerazuba berekeza Brazaville na Libreville kuko nabo muri iyo gahunda nshya bazibonamo.

Anne Marie NIWEMWIZA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

wana site yanyu nimbi, i loadinga nabi musubire muri design yanyu kabisa

njyewe yanditse ku itariki ya: 28-10-2011  →  Musubize

Hi there!

Nashakaga kumenya ibiciro byo kwamamaza (banners ads) kuri site yanyu

Murakoze.

jerry yanditse ku itariki ya: 25-10-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka