Nyagatare: Abagore bitabiriye “Hanga Umurimo” ni bake

Umushinga SPARK n’ishuri ry’imali n’amabanki (SFB), bahawe kujonjora no guhugura ba nyir’ibitekerezo by’imishinga yatanzwe muri “Hanga Umurimo Munyarwanda” mu karere ka Nyagatare, bavuga ko muri ako karere abagore bitabiriye iyi gahunda ari bake ugereranyije n’abagabo.

Hari hateganyijwe ko muri buri karere hatoranywa abagabo 25 n’abagore 25 ariko umubare w’abagore ntiwashoboye kuzura kuko abagore batanze iminsinga ari 17 gusa.

Umukozi ushinzwe imali mu mushinga SPARK, Murekatete yagize ati “ Sinzi icyabiteye kuko twakoze ibishoboka byose kugira ngo duhe amahirwe ibitekerezo by’imishinga yabo ariko umubare wanga kuzura”.

Mu rwego rwo kureba uko umubare w’abagore wakwiyongera, SPARK yatumiye mu mahugurwa bamwe mu bagore batabashije kurenga ijojonjora kugira ngo nihagira abagabo bataboneka muri ayo mahugurwa bazahite bajya muri iyo myanya.

Ku gicamunsi cya tariki 23/01/2012, abagore bari mu mahugurwa abera ahitwa ku Giporoso mu karere ka Nyagatare bari bamaze kuba 23 mu gihe abagabo baro 29. Ni ukuvuga ko ku mubare uteganyijwe harengagaho babiri mu rwego rwo kongerera abagore amahirwe.

Kuri uyu wa mbere tariki 23/01/2012, hirya no hino mu gihugu hatangiye amahugurwa ku bantu bafite ibitekerezo by’imishinga byahawe amahirwe muri gahunda ya “Hanga Umurimo Munyarwanda” kugira ngo bategure imishinga izapiganwa itsinze igafashwa kubona inguzanyo yo kuyishyira mu bikorwa. Muri buri karere hatoranyijwe ibitekerezo by’imishinga 50.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka