Abaturiye ikibaya cya Kajevuba barashishikarizwa kuzabona ku musaruro uzakivamo

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, tariki 11/01/2012, yasuye yasuye ikibaya cya Kajevuba mu rwego rwo kureba niba cyujuje ubuso ba rwiyemezamirimo bashaka kugikoreramo basaba.

Ikibaya cya Kajevuba gihuriweho n’imirenge ya Ndego na Kabare yo mu karere ka Kayonza ndetse n’umurenge wa Nasho mu karere ka Kirehe. Abashoramari bashaka kugihingamo ibisheke ndetse bakanubaka uruganda ruyitunganya bifuza ko bahabwa nibura umutaka kungana na hegitari ibihumbi icumi.

Minisitiri Kanimba yavuze ko mu gihe inama y’abaminisitiri yaba yemeje uyu mushinga wo kubaka uruganda muri iki kibaya, abaturage bahafite amasambu bazashishikarizwa guhuza ubutaka maze bagahinga ibisheke bakazajya bishyurwa n’uruganda hakurikijwe amasezerano bazaba baragiranye na rwo.

Ikibaya cya Kajevuba cyizahingwamo ibisheke.
Ikibaya cya Kajevuba cyizahingwamo ibisheke.

Abafite inzuri bororeramo bashobora kuzabarurirwa ubutaka bwabo ku babishaka bakishyurwa bakimurwa ariko nabo Minisitiri yabashishikarije kuzatanga ubutaka bwa bo bugahabwa agaciro mu migabane, bityo na bo bakagira imigabane muri urwo ruganda bakesha ubutaka bwa bo.

Umushinga wo kubaka uruganda rutunganya isukari uzatwara miriyoni zigera ku 130 z’amadorari y’Amerika. Mu gihe rwaba rwubatswe rwaba rubaye uruganda rwa kabiri rukora isukari mu Rwanda nyuma ya Kabuye Sugar Works kugeza ubu ikora toni icumi gusa z’isukari mu gihe mu Rwanda ngo hakenerwa toni nibura 75 mu mwaka.

Uruganda ruzagira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’ibura n’izamuka ry’ibiciro by’isukari mu Rwanda kuko igice kinini cy’isukari ikoreshwa mu Rwanda itumizwa mu mahanga.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka