Tunisia: Abantu 23 baburiwe irengero mu nyanja ya Mediterane

Igihugu cya Tunisia cyatangaje ko abantu 23 baburiwe irengero nyuma yo guhaguruka bari mu bwato berekeza i Burayi.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano, rwavuze ko nyuma yo kumenya ko amato yabuze batangiye ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero.

Nk’uko Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bibitangaza, abimukira bafashe ubwato bahagurutse hagati ya tariki 3 na 4 Gicurasi 2024, imiryango y’abantu baburiwe irengero ibimenyesha ubuyobozi nyuma y’iminsi 10 babuze.

Ingabo z’Igihugu zavuze ko abantu batanu batawe muri yombi bazira kuba baragize uruhare mu kwambutsa abashakaga kujya mu Burayi.

Tunisia ni kamwe mu duce twifashishwa cyane ku bashaka kwimukira mu Burayi bakoresheje ubwato.

Imibare y’Umuryango w’Abibumbye yerekana ko byibuze abimukira 12.000 bageze ku nkombe z’u Butaliyani mu mwaka wa 2023, bavuye muri Tunisia.

Muri Gashyantare 2024, abantu 13 bari baturutse muri Sudani barapfuye, abandi 27 baburirwa irengero, mu gihe hari n’ubwato bwarohamye hafi ku nkombe za Tunisia.

Iyi nyanja ni imwe mu nzira zikoreshwa cyane n’abimukira zihitana abantu benshi ku isi. Ishami mpuzamahanga ryita ku mpunzi rivuga ko abantu 3.000 barohamye mu gihe bageragezaga kwambuka mu 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka