Kuki ugomba kwitabira amatora?

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) arasaba buri muntu wese wujuje ibisabwa, kwitabira amatora kandi agatora kuko ijwi rimwe ryonyine rishobora gutuma umukandida wawe atsinda cyangwa agatsindwa amatora bitewe n’umubare w’amajwi aba yabonye.

Charles Munyaneza avuga ko ijwi ni yo ryaba ari rimwe ari ingenzi mu matora
Charles Munyaneza avuga ko ijwi ni yo ryaba ari rimwe ari ingenzi mu matora

Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gicurasi 2024, hagamijwe gusobanurira Abanyarwanda by’umwihariko abagejeje igihe cyo gutora, ko uruhare rwabo ari ngombwa kandi ari inshingano n’uburenganzira bwabo bwo kugira uruhare mu matora, kugira ngo bashyireho ubuyobozi bubafasha, kuko iyo udatoye uba utagize uruhare mu kwishyiriraho ubwo buyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC Charles Munyaneza avuga ko kwishyiriraho ubuyobozi bigira isano hagati y’uyoborwa n’uyobora, kuko iyo umuntu yitoreye aba afite ijambo ku wo yatoye, ku buryo ashobora no kumubaza cyangwa gusaba ibisobanuro ku mpamvu ibyo yamutoreye bitagezweho.

Ati “Ijwi ry’umuntu buriya niyo yaba umwe rigira akamaro, kuko ijwi rimwe gusa rishobora gutuma umuntu atsinda cyangwa adatsinda bitewe n’umubare w’amajwi yabonye.

Ni yo mpamvu umuturage agomba gusobanukirwa ko ijwi rye ari ikintu gikomeye cyane mu matora, ariko kandi akagomba gutora yasobanukiwe neza impamvu atora, n’uwo atora, n’icyo amutorera.”

Arongera ati “Buriya iyo tugiye gutora no kubarura amajwi, tuvuge ku itora rya Perezida wa Repubulika ndetse n’ariya y’Abadepite, utorwa ni uba wabonye amajwi menshi, hatitawe ngo yabonye amajwi angahe. Bivuze ko niba umuntu yabonye amajwi 100 undi akabona 99, uwabonye 100 ni we uba watowe, n’iyo mpamvu tuvuga ngo ijwi rimwe riraremereye cyane ku buyobozi, kuko uba wabonye menshi ni we utorwa.”

NEC ivuga ko bimwe mu biranga amatora meza ari ubwitabire kandi kugeza ubu mu Rwanda bakaba nta gihe baragira ubwitabire buri munsi ya 95% yaba mu matora y’umukuru w’Igihugu cyangwa abadepite, uretse nko mu yo mu nzego z’ibanze ajya agera kuri 85%.

Iby’uko ijwi ry’umuntu ari ingirakamaro mu matora, NEC ibihurizaho na bamwe mu baturage biganjemo urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, bavuga ko ari ngombwa ko bagira uruhare mu buyobozi bwabo, kandi ko igihe gitinze kugera ngo bajye ku biro by’itora kwihitiramo umuyobozi ubabereye.

Jean Claude Mbarubukeye ni umuturage wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, avuga ko asanga ijwi rye ari ngombwa kandi ari ingirakamaro mu matora y’abayobozi bakuru b’Igihugu.

Ati “Ijwi ryanjye ni ngombwa, ni ingirakamaro, ni n’umusanzu ukomeye, kuko kuba turiho duhumeka twisanzuye mu gihugu cyacu cy’u Rwanda ni uko dufite ubuyobozi butuba hafi, butureberera buri kimwe cyose, kandi bukaduha n’icyo dukeneye ku batakibonye.”

Akomeza agira ati “Tudatoye abayobozi bacu beza twihitiyemo ntabwo twaba duhisemo neza, ni yo mpamvu abakandida biyamamaza natwe tukareba uw’ingirakamaro akaba ari we duha amajwi. Bivuze ngo kuri iriya tariki nanjye nzaba nabukereye mpitamo umukandida udukwiriye. Inkoko ni yo ngoma.”

Danny Uwiragiye ati “Turamutse tudatoye, urabona nk’urubyiruko rwa cyera, murabizi mu myaka yashize ibyabaye mu Rwanda, ni uko batashoboye guhitamo abayobozi beza babereye igihugu, urumva ntagiye gutora byaba ari ikibazo gikomeye.”

Zimwe mu ngaruka zishobora guterwa n’uko amatora atitabiriwe neza nk’uko byari biteganyijwe, ni uko hashobora gutorwa utifuzwagwa na benshi, bikamuha amahirwe yo kuyobora kandi atari abikwiye.

NEC irahamagarira Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora yaba abari imbere mu gihugu no hanze yacyo, kuzitabira amatora y’umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’abadepite ateganyijwe kuzaba tariki 14 Nyakanga ku bari hanze y’Igihugu hamwe na tariki 15 Nyakanga ku bari imbere mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Buli mwene-gihugu afite uburenganzira bwo GUTORA.Ariko hali byinshi byabuza umuntu gutora.Muli ibyo harimo: Indwara,Urugendo,imyemerere (Faith),etc...Urugero,ntabwo abayehova bajya mu matora,kimwe n’uko batajya mu ntambara zibera mu isi.Ku byerekeye Gutora,bavuga ko nta kintu cya politike bajyamo.Gusa batanga imisoro ya Leta,bakajya no mu muganda.Bavuga ko Yesu yasize abujije abakristu kwivanga muli politike,kubera ko haberamo amabi menshi (ubwicanyi,amatiku,intambara,kwikubira,inzangano,...).

rwamanyege yanditse ku itariki ya: 21-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka