Perezida Ruto yagaragaje ibintu by’ingenzi Afurika ikeneye ngo itere imbere

Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yagaragaje ko umugabane wa Afurika ukeneye gukorera byinshi abaturage bawo kugirango bagere ku iterambere no kubaka ubushobozi bushingiye ku biboneka imbere mu gihugu.

Perezida William Ruto wa Kenya
Perezida William Ruto wa Kenya

Perezida Ruto wageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi, akakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta, yabigarutseho mu kiganiro yatanze ku munsi wa kabiri w’Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika, Africa CEO Forum, iri kubera i Kigali kuva ku wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024.

Ubwo yitabiraga ikiganiro kiri ku ruhande rw’inama ya Africa CEO Forum, Perezida wa Kenya, yagaragaje ko Umugabane wa Afurika ukwiye kureba uko wateza imbere abaturage bawo ndetse ukiyubaka ku buryo wakwigeza kuri serivisi zose wajyaga gushaka hanze yawo binyuze mu kubaka ubushobozi ibihugu byifitemo.

Ibi Ruto yatangaje ntibijya kure y’ibyo Perezida Kagame yatangaje ubwo yafunguraga iyi nama ku mugaragaro ku munsi wayo wa mbere, aho yavuze ko inzego za Leta n’abikorera bakeneye gufatanya kuko ibibazo byose byakemurwa bahuje imbaraga.

Perezida Ruto ubwo yari mu kiganiro cyihariye n’Umuyobozi w’Ikinyamakuru Financial Times muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati, Andres Schipani, yasanze hari ibigomba gukorwa.

Perezida Ruto mu kiganiro n'Umuyobozi w'ikinyamakuru Financial Times
Perezida Ruto mu kiganiro n’Umuyobozi w’ikinyamakuru Financial Times

Perezida Ruto ati: “Dukore byinshi ku baturage bacu kandi dukore byinshi ku iterambere ku buryo ibihugu bitazajya bishora menshi mu kubona serivisi byakabaye bifite”.

Perezida William Ruto yagaragaje ibintu bitatu by’ingenzi Umugabane wa Afurika ukeneye kugira ngo ubashe kwigobotora ibibazo biwugarije.

Ati: “Icya mbere, dukeneye kubaka ubushobozi bwo gukusanya ubushobozi imbere mu bihugu byacu kandi ni byo turi gukora muri Kenya. Dukeneye kuzamura uruhare rw’imisoro mu musaruro mbumbe w’ibihugu byacu, rukava ku 10%. Muri Kenya ubu turi kuri 15%, tugomba gukura tukagera kuri 20% kandi twizeye ko tuzagera kuri 25% by’uruhare rw’imisoro mu musaruro mbumbe."

Perezida William Ruto wa Kenya, asanga ikindi kihutirwa ari ugushyiraho politiki zikenewe kugira ngo Umugabane wa Afurika urekere aho kohereza hanze ibikoresho by’ibanze kandi nyuma bizatunganywa ukongera ukajya kubigura.

Perezida Ruto yatanze ikiganiro ku bitabiriye umunsi wa kabiri wa Africa CEO Forum
Perezida Ruto yatanze ikiganiro ku bitabiriye umunsi wa kabiri wa Africa CEO Forum

Ati: “Ni yo mpamvu muri Kenya dufite ibyanya bishya bitandatu byahariwe inganda kandi turi kugenda dushyiraho gahunda zo korohereza abafite inganda, nk’urugero hari icyanya kimwe muri ibyo, twamanuye igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi."

Yakomeje agira ati: “Icya gatatu, dukeneye guhangana n’isesagura ry’umutungo na ruswa ku buryo ibyagenewe guteza imbere igihugu bibyarira inyungu abantu benshi."

Iyi nama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika, ‘Africa CEO Forum’ ibereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, aho yitabiriwe n’abarenga 2.000.

Perezida William Ruto akigera mu Rwanda yakiriwe na Minisitiri Dr Vincent Biruta
Perezida William Ruto akigera mu Rwanda yakiriwe na Minisitiri Dr Vincent Biruta
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka