Imyiteguro irarimbanyije: Hari abadafite amakuru ahagije ku matora

U Rwanda rukomeje imyiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe ku itariki ya 14 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda baba mu mahanga, no ku itariki ya 15 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda b’imbere mu Gihugu.

Abanyarwanda baritegura gutora Umukuru w'Igihugu n'Abadepite
Abanyarwanda baritegura gutora Umukuru w’Igihugu n’Abadepite

Mu myiteguro y’amatora yo kuri iyi nshuro harifashishwa uburyo butandukanye butari busanzwe mu matora yo mu myaka yashize, harimo nk’ikoranabuhanga rigamije gufasha abantu kubona serivise n’amakuru ku matora babyikoreye.

Muri ubwo buryo bw’ikoranabuhanga bwashyizweho, harimo ubufasha abantu kwireba kuri lisiti y’itora bakoresheje telefone igendanwa, aho bakanda *169#, bakaba babona serivise zo kwiyimura kuri lisiti y’itora, n’ibindi.

Mu kumenya uko abaturage biteguye ayo matora, Kigali Today yaganiriye n’abo mu bice bitandukanye by’Igihugu, bagira icyo bavuga ku myiteguro y’amatora, by’umwihariko ku bibazo cyangwa imbogamizi bahura na zo haba mu gukoresha ikoranabuhanga mu kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora, kumenya niba hari amakuru bafite ku matora, niba bafite ibyangombwa bizakenerwa nk’indangamuntu cyane cyane ku bazatora bwa mbere, ndetse n’uko biyumva nk’abagiye gutora ku nshuro ya mbere.

Hari abatazi neza itariki amatora azaberaho

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today, bigaragara ko bagifite amakuru macye kuri ayo matora. Abo mu Karere ka Musanze barimo urubyiruko ruzatora ku nshuro ya mbere rugizwe cyane cyane n’abatwara abantu n’ibintu ku magare (abanyonzi), abacuruzi bato bacururiza muri za butike abaranguza amakara, ndetse n’abakora umwuga w’ubuhinzi, bagera muri 30 bo mu Mirenge ya Muhoza, Cyuve, Musanze, na Nyange bagera kuri 30 baganiriye na Kigali Today, babiri ni bo bagaragaje ko bazi itariki amatora azaberaho, kwireba kuri lisiti y’itora, bakamenya n’ibijyanye no kwiyimura kuri iyo lisiti.

Ni mu gihe umubare munini w’abo baturage, bagaragaza ko bagifite ikibazo cyo kutamenya ibijyanye n’amatora, cyane cyane mu kumenya itariki y’amatora n’ukwezi azakorerwamo, ndetse bakaba batari bazi n’uburyo bashyiriweho bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora.

Mu kubazwa ibibazo bimwe na bimwe bijyanye n’amatora, byagaragaye cyane ko bagenda bavanga amatariki atandukanye, aho abenshi bagiye bahuriza ku itariki 16 Nyakanga, bivuze ko amatora bayafiteho amakuru atari yo.

Hari n’abazi itariki y’amatora (15) ariko ukwezi batakuzi aho bagiye bagaruka cyane ku kwezi kwa Kanama, ugasanga baritiranya amatariki n’ukwezi amatora azaberaho.

Nk’uko abenshi babivuga, ngo ikibabuza kumenya amakuru ku matora, ngo ni ukutagira umwanya wo kwitabira inama zitumizwa n’ubuyobozi, gusa hagaragara n’abavuga ko izo nama bazitabira ariko ibyo babwiwe ku matora bikaba amasigaracyicaro.

Urugero ni umwe mu bayobora Isibo, wo mu Kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza, aho yabwiye Kigali Today ko amakuru yose ajyanye n’amatora ayazi ndetse akaba ayahugurira n’abaturage be, ariko abajijwe itariki y’amatora atangira kujijinganya.

Yagize ati “Amakuru yose ku matora ndayazi neza ndetse mfasha n’abaturage nyoboye nka Mutwarasibo, amabwiriza yose ajyanye n’amakuru y’itora hifashishijwe ikoranabuhanga ndayazi mfite na message nohererejwe na NEC (Komisiyo y’Igihugu y’Amatora), ikubiyemo amabwiriza yose ku matora.”

Abajijwe itariki amatora azaberaho, yagize ati “Amatora azaba ku itariki 13 z’ukwa karindwi, eh nako ni kuri 16”, umunyamakuru amwibutsa ko amatora azaba ku itariki 15 Nyakanga 2024 imbere mu Rwanda.

Barasaba ko barushaho gusobanurirwa ibijyanye n’amatora

Hirya no hino ku biro by’ubuyobozi ahakunze guhurira abaturage benshi baza gusaba serivise zitandukanye ku Biro by’Utugari n’Imirenge igize Akarere ka Musanze, nta kimenyetso na kimwe wahasanga kigaragaza amatora.

Abo baturage nubwo na bo ubwabo bemeza ko hari bamwe muri bo bemera ko batitabira inama batumizwamo n’ubuyobozi, zirimo inteko z’abaturage bitewe n’imirimo itandukanye baba bahugiyemo, barifuza ko bajya bashyirirwaho uburyo butandukanye bubafasha gusobanukirwa amatora, burimo inyandiko zitandukanye ku byapa cyangwa se ku biro by’ubuyobozi.

Abo baturage n’ubwo bavuga ko batigishijwe gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga bifashishije telefoni bashyiriweho muri iki gihe bitegura amatora, bavuga ko iyo serivise ari nziza, aho izabarinda guta igihe bajya gushakira iyo serivise mu buyobozi.

Uwitwa Numvirabandi Fidèle yagize ati “Tuzi ko hazaba amatora ariko turifuza ko babidusobanurira, nk’ubu mfite telefoni, kwireba kuri lisiti nkoresheje imibare *169# mbimenyeye hano ntabwo nigeze mbibwirwa, nari nzi ko kujya kwireba kuri lisiti bizansaba kujya ku Kagari”.

Bamwe mu batwara abantu n'ibintu ku magare bavuga ko batamenya amakuru ahagije ku matora kuko baba bahugiye mu kazi
Bamwe mu batwara abantu n’ibintu ku magare bavuga ko batamenya amakuru ahagije ku matora kuko baba bahugiye mu kazi

Dushimimana Epa we yagize ati “Kuba amatora asigaje amezi abiri ariko hakaba hari ibyo tutazi biraduhangayikishije, nk’ubu nari nzi ko nzabanza kujya ku Kagari kwireba niba ndi ku rutonde rw’abagomba gutora, none menye ko kuri telefoni bishoboka, birasaba ubukangurambaga bakatujijura, na hano ku byapa bakadushyiriraho ayo mabwiriza, kwireba nkoresheje telefoni ntabwo nari nzi ko byoroshye gutya, ubu mbimenyehe aha!”

Uwitwa Nsengimana Valens we yagize ati “Ibi by’akanyenyeri birantunguye ntaho nigeze mbyumva, nibakomeze baduhugure amatora aregereje, nk’ubu ku Kagari kacu nta kintu na kimwe wahasanga kivuga ku matora. Ibi mbimenyeye hano, urabona iri koranabuhanga rizadufasha kwirinda ingendo tujya ku tugari gusaba serivise nakagombye kwiha nkoresheje telefoni”.

Hari abagorwa n’ikoranabuhanga mu kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora

Mu kwireba kuri lisiti y’itora hifashishijwe telefoni, hari aho bitari gukunda, aho hari abamara kuzuzamo nimero z’indangamuntu serivise zikurikiraho zikanga, bagakeka ko ari ikibazo cy’itumanaho (Network) ritameze neza.

Ndagijimana Evariste atuye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ariko akaba akomoka i Nyamagabe. Avuga ko mu matora y’ubushize atabashije gutora kuko yagiye kureba aho atuye yibura ku rutonde, ubu akaba yari yishimiye ko hashyizweho uburyo bumufasha kwiyimura agatorera aho atuye. Icyakora agaragaza ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga butarimo kumukundira mu giye yumvaga afite inyota yo kuzitorera Umukuru w’Igihugu.

Undi witwa Valentin we yabwiye Kigali Today ati “Mwadufasha mukadusabira Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) igashyiraho uburyo bwo kwiyimura kuri lisiti y’itora dukoresheje website yabo, kubera ko gukanda *169# mbikora kenshi ariko ntibikunda. Rimwe barambwira ngo indangamuntu yanjye ntibashije kuboneka, ubundi bati igikorwa mukoze cyo kwiyimura ntigikunze.”

Abadafite telefone bakeneye kwikosoza kuri lisiti y’itora bakwegera ubuyobozi bagafashwa

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko kwikosoza ku ilisiti y’itora bageze kuri 98%, asaba ababa badatunze telefone batarabasha kwikosoza ku ilisiti y’itora kwegera ubuyobozi bagafashwa.

Yasabye abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo kubibwira abo bayobora, ubwo bari bateraniye mu nama nyunguranabitekerezo ku kwitegura amatora, inama yabaye tariki 15 Gicurasi 2024.

Ni nyuma y’uko hari abayobozi bibukije ko hari abantu batuye ahanini mu giturage batagira telefone, nyamara kwikosora ku ilisiti y’itora bisaba ko umuntu yifashisha simcard imubaruyeho.

Abafite bene iki kibazo rero, ngo bakwegera ubuyobozi bubegereye cyangwa bakegera abashinzwe amatora mu gace batuyemo bakabafasha kuko bo bashobora kubihindura bifashishije mudasobwa.

Hari imihanda itameze neza n’amashanyarazi adahagije kandi bizakenerwa cyane cyane ku munsi w’itora

Mu bindi bijyanye no kwitegura amatora, abayobozi b’Uturere two mu Ntara y’Amajyepfo bagaragarijwe ko isuzuma riherutse gukorwa ryagaragaje ko 9,03% by’imihanda izifashishwa mu kugeza ibikoresho by’amatora kuri site itameze neza.

Iryo suzuma ryari ryanagaragaje ko ku biro by’itora 576 biri mu Ntara y’Amajyepfo, hari 117 bitari bifite amashanyarazi nyamara biteganywa ko amajwi azabarurwa kugeza nijoro bitewe n’uko hazaba amatora y’Abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu icyarimwe.

Ku bijyanye n’imihanda, abayobozi b’Uturere bavuze ko yari yagiye yicwa n’imvura, ariko ko ubwo iri kugenda ihita amatora azaba baramaze kubikemura. N’aho bitazashoboka hakeya, nko muri Nyamagabe, ngo bashobora kuzifashisha ubundi buryo bwo gutwara ibikoresho by’amatora, urugero bakaba bakwifashisha nka za moto z’amapine atatu.

Ikibazo cy’amashanyarazi na cyo ngo kizakemurwa nk’uko bivugwa na Guverineri Kayitesi, ati “Umuriro w’amashanyarazi hari aho tuzakurura tukawugeza, ariko aho bitazashoboka tuzakoresha moteri (generators) cyangwa imirasire y’izuba. Ibyo tuzaba twarangije kubitegura ku itariki 30 z’ukwa Gatandatu, kugira ngo amatora azaze asanga ibintu byose biri ku murongo.”

Urubyiruko rugiye gutora bwa mbere rwishimira ko rworoherejwe mu kubona indangamuntu

Ku rubyiruko rugiye gutora bwa mbere, rurishimira ko hashyizwe imbaraga mu gutanga indangamuntu, aho muri iyi minsi kuzibona byorohejwe kurenza uko byahoze, aho umuntu yabaga yamara imyaka itanu asiragira ashaka indangamuntu.

Urubyiruko rwinshi muri uyu mwaka rwahagurukiye gusaba indangamuntu ngo ruzitabire amatora, dore ko ari yo izerekanwa mu mwanya w'ikarita y'itora
Urubyiruko rwinshi muri uyu mwaka rwahagurukiye gusaba indangamuntu ngo ruzitabire amatora, dore ko ari yo izerekanwa mu mwanya w’ikarita y’itora

Nduwayezu Ildephonse ugiye gutora ku nshuro ya mbere ati “Kubona indangamuntu muri iyi minsi biri kutworohera, mbere byaratindaga, wabaga wamara imyaka itatu utegereje gufotorwa, ariko ubu ntabwo byangoye, ubu ndishimye kuba ngiye gutora, ni ishema kuri njye”.

Arongera ati “Nta n’ubwo bizatugora kuko ikoranabuhanga ryarabyoroheje, kuba ushobora kwireba kuri liste cyangwa ukiyimura ukoresheje telefoni, nari nzi ko kwireba ukoresheje telefoni bishoboka ariko ntazi imibare bakanda ngo mbirebe, ba mudugudu sinabarenganya ngo ntabwo badusobanurira, badukura he ko akenshi tuba twagiye gushakisha ntitwitabire inama z’ubuyobozi?”

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora irabivugaho iki?

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, avuga ko abazatora bwa mbere bo mu rubyiruko, ni ukuvuga abujuje imyaka 18 y’amavuko kuzamura bagiye gutora bwa mbere, babarirwa muri Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 300, akabasaba kureba niba bari kuri lisiti y’itora.

Munyaneza avuga ko urubyiruko ruzatora bwa mbere rusabwa kuba rufite indangamuntu, abatazifite bakazifata kuko ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu kirimo kuzitanga. Akomeza asaba urubyiruko kureba aho ruzatorera no kwiyimura aho biri ngombwa ubundi bagakurikirana ibiganiro n’amahugurwa ajyanye n’amatora kugira ngo azagende neza.

Munyaneza avuga ko abo mu kigero cy’urubyiruko bazatora Umukuru w’Igihugu n’Abadepite bazaba ari benshi hagereranyijwe n’urubyiruko rwatoye bwa mbere mu matora yo muri 2017.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Charles Munyaneza, asaba abazatora gukurikira ibiganiro bitangwa haba mu bitangazamakuru n'ahantu hatandukanye kugira ngo bagire ubumenyi buhagije ku matora ari imbere
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, asaba abazatora gukurikira ibiganiro bitangwa haba mu bitangazamakuru n’ahantu hatandukanye kugira ngo bagire ubumenyi buhagije ku matora ari imbere

Naho ku bibazo byagaragajwe n’abaturage byo kuba hari amakuru badafite ku bijyanye n’amatora, Kigali Today yavuganye na Sheikh Nshimiyimana Saleh uhagarariye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Karere ka Musanze na Nyabihu, avuga ko kugeza ubu gahunda y’amatora mu turere ahagarariye igenda neza.

Kuri bamwe batarasobanukirwa na gahunda y’amatora, yagize ati “Abo baba ari abantu badakurikira, kuko tumaze igihe dukora ubukangurambaga kandi mu nteko z’abaturage na n’ubu buracyakorwa, cyane ko ari na ho abaturage baboneka ari benshi ndetse no ku munsi w’umuganda, nibaza ko abafite icyo kibazo ari abirirwa mu masoko bajya gushakisha imibereho bwakwira bagataha ntibamenye iyo biva n’iyo bijya”.

Arongera ati “Ndibaza ko kuri abo, dushobora gushaka izindi ngamba twabafashamo na bo bagasobanukirwa bihagije, mwaturangira nk’ibyiciro byiganjemo abo badasobanukiwe tukabafasha, kuko tugira komite mpuzabikorwa zitandukanye ku burere mboneragihugu bushingiye ku matora ziba mu nzego z’Utugari no ku Mirenge, tugenda tuzifashisha mu byerekeranye n’amatora, twasaba abantu bacu bakagenda begera abari muri ibyo byiciro, bakabaha amakuru ahagije.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka