Perezida Kagame yakoze impinduka mu nzego zinyuranye z’igisirikare cy’u Rwanda

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashyizeho ndetse azamura mu ntera, abayobozi bashinzwe serivisi z’Ubuzima mu Gisirikare cy’u Rwanda.

Col Dr Eugene Ngoga yazamuwe mu ntera, ahabwa ipeti rya Brigadier Général n'inshingano zo kuba Umuyobozi w'Ibitaro bya Gisirikare
Col Dr Eugene Ngoga yazamuwe mu ntera, ahabwa ipeti rya Brigadier Général n’inshingano zo kuba Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisirikare

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDF tariki 30 Mata 2024 rivuga ko Gen Maj Dr Ephrem Rurangwa yagizwe Umugaba Mukuru ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi mu Gisirikare cy’u Rwanda. Ni mu gihe Col Dr John Nkurikiye yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brigadier Général ndetse agirwa Umugaba wungirije ushinzwe serivisi z’Ubuvuzi.

Gen Maj Dr Ephrem Rurangwa yagizwe Umugaba Mukuru ushinzwe Serivisi z'Ubuvuzi mu Gisirikare cy'u Rwanda
Gen Maj Dr Ephrem Rurangwa yagizwe Umugaba Mukuru ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi mu Gisirikare cy’u Rwanda

Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuvuzi yagizwe Brig Gen Dr Jean Paul Bitega mu gihe Col Dr Eugene Ngoga we yazamuwe mu ntera, ahabwa ipeti rya Brigadier Général n’inshingano zo kuba Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisirikare.

Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'ubuvuzi yagizwe Brig Gen Dr Jean Paul Bitega
Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuvuzi yagizwe Brig Gen Dr Jean Paul Bitega

Col Dr Chrysostome Kagimbana wigeze kuyobora ibitaro bya Kanombe, yazamuwe mu ntera, ahabwa ipeti rya Brigadier Général ndetse agirwa Umuyobozi w’ibikorwaremezo bitanga serivisi z’ubuzima ku rwego rw’akarere.

Col Dr Chrysostome Kagimbana wigeze kuyobora ibitaro bya Kanombe, yazamuwe mu ntera, ahabwa ipeti rya Brigadier Général
Col Dr Chrysostome Kagimbana wigeze kuyobora ibitaro bya Kanombe, yazamuwe mu ntera, ahabwa ipeti rya Brigadier Général

Col Dr Eric Seruyange we yagizwe ushinzwe Ubuvuzi rusange no gukurikirana ikwirakwira ry’indwara naho Lt Col Leon Ruvugabigwi agirwa Umuyobozi ushinzwe imiti n’ibikoresho.

Lt Col Dr Vincent Sugira yagizwe Ushinzwe amahugurwa, ubushakashatsi no guhanga ibishya.

Mu zindi mpinduka zakozwe, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagize Brig Gen Franco Rutagengwa, Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya Gako.

Col Dr Eric Seruyange we yagizwe ushinzwe Ubuvuzi rusange
Col Dr Eric Seruyange we yagizwe ushinzwe Ubuvuzi rusange

Col Lambert Sendegeya yagizwe ushinzwe Ishami ry’Abakozi mu Gisirikare cy’u Rwanda rizwi nka J1. Ni mu gihe Col Faustin Nsanzabera yagizwe ushinzwe itumanaho rya gisirikare, ishami rizwi nka J6.

Col Ignace Tuyisenge we yagizwe ushinzwe ishami rya gisirikare rishinzwe imyitwarire, Military Police.

Col Pacifique Kabanda yagizwe Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare naho Col Seraphine Nyirasafari agirwa Umuyobozi ushinzwe ubufatatanye bwa gisirikare n’imikoranire n’inzego za gisivile.

Col Seraphine Nyirasafari yagizwe Umuyobozi ushinzwe ubufatatanye bwa gisirikare n'imikoranire n'inzego za gisivile
Col Seraphine Nyirasafari yagizwe Umuyobozi ushinzwe ubufatatanye bwa gisirikare n’imikoranire n’inzego za gisivile

Lt Col Eugene Ruzibiza yagizwe Umuyobozi wungirije wa Brigade ya 309 mu gisirikare cy’u Rwanda naho Lt Col Joseph Ngirinshuti agirwa ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’intwaro za gisirikare mu gihe Lt Col Jean De Dieu Kayinamura yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Loyal Trust Company Ltd.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka