Ni mu rwego rwo gukemura bimwe mu bibazo abatuye umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, bagaragarije Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, mu ruzinduko ubwo buyobozi burangajwe imbere na Guverineri Nyirarugero Dancille, buherutse kugirira muri uwo mudugudu, aho bavuze ko ikibazo cy’ubwatsi bw’amatungo kiri mu bibabangamiye.
Akarere ka Musanze ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), binyuze mu mushinga Ugamije Guteza Imbere Ubworozi bw’Inka z’Umukamo (RDDP), gatangije igihembwe cy’ihinga ry’ubwatsi, mu rwego rwo kunganira abo baturage, ahatewe imbuto y’ubwatsi y’urubingo yo mu bwoko bwa ‘Kakamega’ ku buso busaga ari 40.
Ayinkamiye Marie, umwe mu bajyanama b’aborozi muri uwo mudugudu, agira ati “Tubonye ubwatsi, amatungo yacu agiye kurushaho kuba meza, twayahaga ubwo dukuye mu byaro aho twari dutuye budahagije. Kuba tubonye umurima wegereye ibiraro, umusaruro w’amata ugiye kwiyongera, turashimira Leta yaduhaye aho kuba ikaba iduhaye n’urwuri rw’amatungo”.
Kwitonda Jean Marie Vianney, ati “Hari ubwo byagaragaraga ko dufashe inka nabi, ariko bigaterwa no kutagira ubwatsi, Leta yaduhaye abantu abaduhugura, ubu bwatsi duteye hano burakemura ibibazo twari dufite, umukamo w’amata n’ifumbire biriyongera”.
Muhawenimana Laurence ati “Twajyaga tuvunika tujya kwahira mu byaro, ugasanga inka ntizihaga uko bikwiye, ariko ubu turaruhutse tugiye kubona ubwatsi hafi yacu. Inka zacu zigiye gukura neza zitange umukamo utubutse, ubukungu bwacu bwiyongere”.
Umuyobozi wa RAB Sitasiyo ya Musanze, Dushimimana Jean de Dieu, yavuze ko gutera ubwatsi bw’amatungo ari gahunda yatangijwe uyu munsi ariko ikazakomeza mu karere kose, mu rwego rwo gufasha abaturage korora kijyambere hongerwa umukamo.
Avuga ko hagiye gushyirwaho imirima y’icyitegererezo y’ubwatsi, kuva mu midugudu kugeza mu mirenge, kugira ngo umworozi wese uzajya ashaka ubwatsi bwiza abubone mu buryo bumworoheye, ibyo bikaba bitarenze mu mpera z’uyu mwaka wa 2021.
Yasabye abaturage kwita ku bwatsi burimo guterwa kugira ngo bukomeze bukure neza butange umusaruro.
Ati “Turakomeza tugeze imbuto y’ubwatsi ku borozi bakomeze babuhinge, bo icyo tubasaba gikomeye ni ukwita k’ubwatewe, nk’uko bita ku bihingwa bisanzwe, babubagarire bashyiremo ifumbire bukure neza”.
Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi utuwemo n’imiryango 144, ni gahunda ya Leta yo gutuza abaturage neza kandi heza, aho wororewemo amatungo anyuranye arimo inka, inkoko n’andi matungo, aho yubakiwe ibiraro bigezweho, akaba yitezweho gufasha abatuye uwo mudugudu kugira imirire myiza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|