Abororera mu mujyi wa Musanze bahawe amezi atandatu ngo babe bahavanye amatungo

Inama Njyanama y’akarere ka Musanze yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 07/12/2012, yemeje ko abantu bose bororera inka mu mujyi wa Musanze bimurira amatungo yabo mu bice by’icyaro mu gihe kitarenze amezi atandatu.

Iyi nama ifashe icyo cyemezo nyuma y’uko bigaragaye ko hari bamwe mu bashumba birara mu myaka y’abaturage, bakayahira, bakajya kuyigaburira amatungo, bitwaje ko nta bwatsi bagira kuko bororera mu mujyi.

Iki kibazo kikaba cyarafatiwe ibyemezo birimo ko uzafatwa yahira imyaka y’abaturage azahanwa by’intangarugero, agasabwa kwishyura icyangijwe cyose mu murima w’umuturage.

Rukundo Anastase, vice perezida wa Njyanana ya Musanze, wari uyiyoboye, yagize ati: “Twatanze amezi atandatu kugirango babe bavanye amatungo mu mujyi bakayajyana mu bice by’icyaro, cyane ko harimo abishoboye bashobora guhita babikora”.

Bamwe mu bagize Njyanama ya Musanze.
Bamwe mu bagize Njyanama ya Musanze.

Iyi nama kandi yafashe umwanzuro ko buri mworozi wese agomba kugira ubwatsi buhagije amatungo ye, uwo bigaragaye ko ntabwo afite, agasabwa guhita ashakira amatungo ye ibyo kurya, yaba atabishoboye akarere kakaba kamufasha.

Abo ni nk’abahawe amatungo muri gahunda ya girinka, bigaragara ko batarabasha kwibonera ubwatsi buhagije, bakazafashwa n’ubuyobozi.

Haganiriwe kandi ku kibazo cy’inyubako zikomeje kwiyongera mu mujyi wa Musanze, ubutaka buhingwa bukagenda bugabanuka. Inama njyanama yavuze ko hakwiye kurebwa ahantu hatera hakaba ariho hatuzwa abantu, naho ahari ubutaka bwiza hagakomeza gahunda z’ubuhinzi.

Ati: “Ahantu za Ruvunda, ni ahantu hatera, kabaya hari ibibanza abantu bakaba ariho bagana, ariko ya zone y’ubuhinzi ikaba zone icigatirwa”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze yagaragarije abagize Njyanama ibijyanye n’agatero shuma katurutse mu mashyamba y’ibirunga, ababwira ko abo basubijwe inyuma, ahubwo abantu bagakomeza gukora batikoresheje.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka