Ambasaderi CG Dan Munyuza yabwiye abakinnyi ba Sitting Volleyball ko urugamba ari nk’urundi
Ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda mu Misiri buyobowe na Ambasaderi CG Dan Munyuza bwasuye amakipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball ari kwitegura Igikombe cy’Isi cya 2023, bibutswa ko urugamba ari nk’urundi.
![Ambasaderi CG Dan Munyuza yasabye amakipe ahagarariye u Rwanda kwitwara neza Ambasaderi CG Dan Munyuza yasabye amakipe ahagarariye u Rwanda kwitwara neza](IMG/jpg/rwanda_4_-2.jpg)
Aya makipe yasuwe na Ambasade y’u Rwanda mu Misiri ahabera iki gikombe cy’Isi, bagirana ibiganiro biganisha ku kubashyigikira mu gihe bazamara muri iki gihugu ariko na bo bibutswa ko intsinzi ari yo ya mbere ku gihugu nk’uko Ambasaderi CG Dan Munyuza yabibukije ko urugamba ari nk’urundi.
Yagize ati “Buri Gihugu kiba gishaka umwanya wa mbere, nubwo mu mikino rimwe na rimwe bijya bitunanira ariko ubundi Abanyarwanda aho bashyize umutima wabo n’ibindi byose birahajya, ubwenge, ibitekerezo, imbaraga, kwitanga nta bisigara inyuma. Imikino ni urugamba nk’urundi.”
![Muganga w'ikipe y'Igihugu y'abagore Sauda Nzayisenga Muganga w'ikipe y'Igihugu y'abagore Sauda Nzayisenga](IMG/jpg/muganga-9.jpg)
Ambasaderi Munyuza kandi yakomeje ababwira ko uko bifuza kuba aba mbere ari na byo Igihugu kibifuriza kandi ko ambasade izababa hafi.
Ati “Ndagira ngo mbabwire ko natwe ari cyo tubifuriza kuzaba aba mbere, ni na cyo Igihugu cyanyu kibifuriza. Amarushanwa nayagereranya n’umwana uri mu kizamini. Mu ishuri habaho ikizamini yifuza kuba uwa mbere kandi tuzabashyigikira mu mikino yose muzakina.”
![Kapiteni w'ikipe y'abagore, Mukobwankawe Liliane (uri iburyo) Kapiteni w'ikipe y'abagore, Mukobwankawe Liliane (uri iburyo)](IMG/jpg/kapiteni_2_.jpg)
Muri uyu muhango, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’imikino y’abafite Ubumuga mu Rwanda (NPC) ryageneye impano Ambasade y’u Rwanda mu Misiri zirimo ikawa y’u Rwanda, amafoto y’ikipe y’abagabo n’abagore, Ambasaderi akaba yahise anavuga ko bazahita bayashyira muri Ambasade nk’urwibutso.
Biteganyijwe ko niba nta gihindutse ku Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2023 saa yine za mu gitondo mu bagabo u Rwanda rukina na Iraq mu gihe saa sita mu bagore ruhita rukina n’ikipe y’Igihugu ya Iraq.
![Umutoza Dr Mossad Rashad yashimiye Ambasaderi Munyuza kuba barasuye amakipe kuko ari imbaraga zikomeye bayahaye Umutoza Dr Mossad Rashad yashimiye Ambasaderi Munyuza kuba barasuye amakipe kuko ari imbaraga zikomeye bayahaye](IMG/jpg/umutoza_2_.jpg)
![Perezida wa NPC Murema Jean Baptiste ashyikiriza impano y'ifoto y'ikipe y'abagabo Ambasaderi CG Dan Munyuza Perezida wa NPC Murema Jean Baptiste ashyikiriza impano y'ifoto y'ikipe y'abagabo Ambasaderi CG Dan Munyuza](IMG/jpg/murema.jpg)
![Ikipe y'abagabo mu gihe yagera muri kimwe cya kane yaba ibikoze ku nshuro ya mbere muri iki Gikombe cy'Isi Ikipe y'abagabo mu gihe yagera muri kimwe cya kane yaba ibikoze ku nshuro ya mbere muri iki Gikombe cy'Isi](IMG/jpg/abagabo-6.jpg)
![Kapiteni w'ikipe y'abagabo, Vuningoma Emile Kapiteni w'ikipe y'abagabo, Vuningoma Emile](IMG/jpg/emile-3.jpg)
![Angelique Niragire ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw'abakinnyi b'ikipe y'abagore Angelique Niragire ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw'abakinnyi b'ikipe y'abagore](IMG/jpg/abagore_3_-2.jpg)
![Abakinnyi na bo bavuga ko bagomba guharanira ishema ry'Igihugu Abakinnyi na bo bavuga ko bagomba guharanira ishema ry'Igihugu](IMG/jpg/abakinnyi_4_.jpg)
![](IMG/jpg/abakinnyi_2-2.jpg)
![](IMG/jpg/abakinnyi_3-3.jpg)
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|