VAR ishobora gukurwaho muri shampiyona y’u Bwongereza kuva 2024-2025

Ikoranabuhanga ry’amashusho rimaze imyaka itanu ryifashishwa muri shampiyona y’u Bwongereza mu gufata ibyemezo bimwe na bimwe by’imisifurire rishobora kuvaho guhera mu mwaka w’imikino wa 2024-2025.

Ikoranabuhanga rya VAR ryifashishwa mu misifurire rishobora gukurwaho muri shampiyona y'u Bwongereza
Ikoranabuhanga rya VAR ryifashishwa mu misifurire rishobora gukurwaho muri shampiyona y’u Bwongereza

Ibyo gukurwaho kw’iri koranabuhanga ryifashishwa ryunganira umusifuzi ku byemezo bitandukanye hifashishijwe amashusho, byatangajwe n’ikinyamakuru The Athletic cyavuze ko kuri gahunda z’ibizigirwa mu Nteko Rusange y’amakipe 20 akina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza itegura umwaka w’imikino 2024-2025 izayahuza tariki 6 Kamena 2024 hariho no gutorera ko ryavaho.

Kugira ngo iki cyifuzo cyatanzwe ku nshuro ya mbere n’ikipe ya Wolvermpton Wonderers ko VAR yakurwaho kibe cyashyirwa mu bikorwa byasaba ko 2/3 by’amakipe akina shampiyona y’icyiciro cya mbere 20 yabitorera abyemera. Ibi bivuze ko muri aya makipe 14 muri aya 20 yatora yemera ko iri koranabunga ryavanwaho.

Mu matora iki nyamakuru cyahise gikoreshwa kibaza niba VAR yakurwaho, 54% bemeje ko ryavaho naho 46% batora oya.Ikoranabuhanga rya VAR ryagiye ritavugwaho rumwe ku byemezo bimwe na bimwe kuva ryatangira gukoreshwa, kuko hari ibyemezo bifatwa bigateza impagarara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dukunda amakuru mutujyezaho ariko mutinda kuyaduha

kamanzi odon yanditse ku itariki ya: 17-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka