U Bushinwa: Umugore afunze azira gushimuta umwana ashaka kumugira umukazana

Mu Bushinwa, umugore yafunzwe azira gushimuta umwana w’umukobwa w’imyaka 11 y’amavuko ashaka kumushyingira umuhungu we w’imyaka 27 y’amavuko, kuko ngo yabonaga yazavamo umugore mwiza uzira amakemwa.

Uwo mugore wiswe Yang, yahuye n’uwo mwana w’imyaka 11, ku itariki 13 Gashyantare 2023, ubwo yari yasuye Umujyi wa Liupanshui mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’Intara ya Guizhou.

Nyuma y’uko uwo mugore ahuye n’uwo mwana w’umukobwa, ngo yahise amubonamo ko yaba umugeni mwiza w’umuhungu we, abaza ababyeyi be niba bamwemerera akamutwa mu Mujyi yari atuyemo wa Qujing City, mu Ntara ya Yunnan.

Ise w’uwo mwana w’umukobwa, yanze icyifuzo cy’uwo mugore, ariko uwo mugore akomeza umugambi yari afite wo gutwara uwo mwana akazaba umukazana we nubwo ababyeyi bari bamumwimye. Yahise agambana n’umuhungu we w’imyaka 27 y’amavuko, kugira ngo bashimute uwo mwana. Bigeze ku itariki 14 Gashyantare 2023, bategereza mu gihe ababyeyi b’umwana bari badahari, yasigaye mu rugo wenyine, baramushimuta baramujyana.

Hashize iminsi itandatu gusa uwo mugore ashimuse uwo mwana ndetse amujyana mu Ntara atuyemo ya Yunnan, Yang yatawe muri yombi, nyuma n’umuhungu aza gufatwa hashize indi minsi ine. Ku itariki 15 Ukuboza 2023, abo bombi bakatiwe n’urukiko igihano cyo gufungwa, uwo mugore ahanishwa gufungwa imyaka 2 muri gereza, naho umuhungu we ahanishwa gufungwa amezi arindwi muri gereza nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gushimuta umwana.

Nubwo bajuririye icyo cyemezo cy’urukiko, ariko urukiko rw’ubujurire rwakomeje gushimangira umwanzuro w’urukiko rw’ibanze, mu mpera z’ukwezi gushize kwa Mata 2024.
Icyo gihano cyatanzwe n’urukiko kuri abo bambi, cyavuzweho byinshi ku mbuga nkoranyambaga, abenshi bavuga ko bahawe igahano cyoroheje ugereranyije n’icyaha bakoze.

Umwe muri abo bakoresha imbuga nkoranyambaga yanditse agira ati, “ Sinumva impamu ibihano bihabwa abacuruza abana bikiri bitoya. Niyo mpamvu ibyo byaha bikomeza gukorwa”.
Undi yanditse agira ati, “ Amezi arindwi? Ntabwo byumvikana. Igiciro cyo gushimuta umwana cyaragabanutse noneho se? Mu by’ukuri ibi n’ibyo byongera umubare w’ibyaha bikorerwa abana”.

Mu gihe bamwe bavuga ko bihano byoroheje ugereranyije n’icyaha cyakozwe, hari abandi bavuga ku kibazo cy’imyaka myinshi yari hagati y’uwo mwana washimuswe, n’uwo muhungu bashakaga kumushyingira.

Ikinyamakuru OddityCentral.com, bavuga ko mu Bushinwa, kugira abageni bakiri abangavu, ngo biri mu muco wabo wa cyera, kuko hari imiryango yajyaga ifata abana irera batayivukamo (adoption), bakabarera bagamije kuzabakuramo abageni b’abahungu babo. Nubwo ibyo bikorwa byaciwe mu Bushinwa guhera mu 1950, ariko mu bice by’icyaro by’icyo gihugu biracyahaboneka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka