RDC: Haravugwa ibikorwa byo kugerageza guhirika ubutegetsi

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024 mu Mujyi wa Kinshasa muri Komini ya Gombe ku nyubako ya Vital Kamerhe uherutse gutorerwa kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko humvikanye urusaku rw’amasasu menshi.

Abagabye iki gitero ngo bari bitwaje ibendera ryahoze rikoreshwa RDC icyitwa Zaire
Abagabye iki gitero ngo bari bitwaje ibendera ryahoze rikoreshwa RDC icyitwa Zaire

Itsinda ry’abasirikare bafite ibirango by’ibendera ryakoreshwaga kera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo icyitwa Zaïre, bagaragaye bazengurutse inyubako ya Vital Kamerhe, barasa abapolisi bamurinda.

Itangazamakuru mu mujyi wa Kinshasa rivuga ko abasirikare ba FARDC babarirwa muri 20, ari bo bagerageje gufata inyubako ya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, icyo gitero kigwamo abapolisi babiri barinda Vital Kamerhe hamwe n’umwe mu basirikare bagabye icyo gitero.

Icyakora hifashishijwe abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu, n’indege za Drones zidatwarwa n’abapilote, mu kurwanya abasirikare bagabye icyo gitero bari bambaye imyenda yihariye.

Abagabye iki gitero biravugwa ko bafashwe
Abagabye iki gitero biravugwa ko bafashwe

Vital Kamerhe yatangaje ko we n’abo mu muryango we bameze neza, naho ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zigaragaragaza ko zafashe abasirikare bagabye icyo gitero, hamwe n’ibikoresho by’intambara bari bitwaje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka