Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye Inama y’Ikigega Mpuzamahanga cya Banki y’Isi Gitsura Amajyambere

Mu ijambo yagejeje kubitabiriye inama y’Ikigega Mpuzamahanga cya Banki y’Isi Gitsura Amajyambere Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard wari uhagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye ubufatanye bukomeye buri hagati ya Banki y’Isi n’u Rwanda.

Minisitiri yasabye Banki y’Isi gushyigikira ibikorwa by’iterambere biri ku rwego rw’akarere harimo kubaka imihanda ya Gari ya Moshi.

Perezida wa Kenya William Ruto asanga hakenewe kubaka ubushobozi mu guhangana n’imbogamizi zinyuranye zo ku rwego rw’ubukungu.

Ati“Umutwaro ukomeje kwiyongera w’inguzanyo wongerewe uburemere n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere n’ingaruka z’ubukungu zaturutse ku cyorezo cya Covid-19. Birasaba ko haboneka amikoro y’igihe kirekire kandi akaboneka mu buryo bworoshye kandi bw’igihe kirekire ariwo musingi w’ibiganiro byacu uyu munsi kuko bisaba kuziba icyuho kigera kuri Miliyali 120 z’amadorari y’Amerika”.

Perezida Ruto yavuze ko iterambere rirambye rikomeje kuba inzozi mu bihugu bya Afurika bitewe nuko abatanga inguzanyo n’inkunga muri rusange batita ku iterambere ry’inzego ry’ingenzi zirimo uburezi, ubuzima imishinga izamura imibereho myiza y’Abaturage.

Perezida Ruto yagaragaje uburyo ibihugu byinshi byo munsi y’ubutayu bwa sahara biri mu ihurizo ryo kwishyura amadeni yababanye umutwaro uremereye.

Perezida wa Banki y’Isi Ajay Banga asobanura ko bemeranyije n’Abayobozi b’ibihugu guhindura imikorere no kwagurira ubufatanye mu mishanga ireba ubuzima bw’umuturage.

Ati“Mbere ya byose nibyiza ko dukoresha abakozi bafite ubumenyi bize bafite ubuzima bwiza, bajijutse mu ikoranabuhanga, harimo n’abagore kuko ari umusingi ukomeye w’ubukungu burambye kandi tugomba gukora ibishoboka byose buri mwana ngo abone uburezi bufite ireme, guhera mu mashuri abanza kugeza mu mashuri y’imyuga nayisumbuye tugomba gukora ku buryo serivise z’ubuzima zibageraho.”

Perezida wa Banki y’Isi avuga ko muguhangana niyo mbogamizi bazifashisha mu gushyigikira ikigega IDA mu kugera ku intego yo kugeza ku bantu ubuvuzi bufite ireme bagera kuri Miliya n’ibihumbi 500 ku si hose mu myaka 5.

Mu itangazo ryemejwe n’abayobozi bitabiriye iyi nama ya 21 y’ihurirro mpuzamahanga ry’iterambere IDA kuri Afurika hemejwe kwagura ubufatanye mu guhindura imikorere y’iki kigega cya Banki y’Isi gitera inkunga mu kuzamura ubukungu bwabyo hibandwa ku mishanga ifasha mu kugabanya ikiguzi cy’ibikorerwa kuri uyu mugabane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka