*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)
Njye ni powa tu bisanzwe, nari maze iminsi narakubitiwe imihanda ariko tu nta rwikekweni za mvune umuntu afatiraho ubuzima bukendeleya. Murabizi ko muri iyi tawuni yacu ibintu biri guhinduka ku ma spidi ya danger, tugomba kujyana nabyo.
Amfete ni nayo mpamvu nongeye kubandikira, kugira ngo tuganire ku byo nsigaye mbona bikancanga mu mibanire yacu nk’abasore n’inkumi, abagabo n’abagore,… Whateva! Ikiciro waba urimo cyose, waba uri seribateri, uri muri kapo cyangwa se uri maredi, ushobora kuba nawe warabonye ikibazo gisigaye hanze aha cyo “GUCITINGA”. Man, bisigaye byarabaye nka “Gemu” wallahi!
Sinzi kabisa, ariko uburyo nsigaye mbona tuba mu nkundo zidashinga, zidatera kabiri, haba ku ngaragu ndetse no kubashakanye bintera fiya za hatari nkibaza iyo bishya bishyira nkavangirwa! Ntago ndi expati mu bya lavu, nanjye ubwanjye birancanga, ariko nkurikije experiyensi yanjye mbona ahanini ikibazo tugira ari ukutamenya guhitamo ngo umuntu afate icyemezo kandi agikomereho, cyangwa se tugahubuka tugendeye ku maranga mutima yandi atari lavu nyayo, ubundi tukipasa muremure bigatuma duhora muri Pala Pala! Kandi ahanini ako gakino kagayitse ko gucitinga kaba gashingiye kuri segse kurusha uko abantu baba bakurikiye cash cyangwa andi maboro.
Hari uburyo bwinshi abantu bacitingamo; byaba ubuhehesi bw’akarande, byaba ingeso yo gukunda utuntu, byaba intege nke za muntu,… ukitaka byaba n’impanuka! Gusa ikiriho cyo buri gihe birangira nabi kuko birasenya ntibyubaka na rimwe! Bisenya amakapo, bisenya ingo, bisenya imitima, bisenya umuco, bisenya ubumuntu… Wangu, biradusenya kabisa!