Bugesera: Urubyiruko rwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata

Mu rwego rw’Inteko rusange y’urubyiruko iba buri mwaka, urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata, bagabira inka abacitse ku icumu rya Jenoside babiri, batanga amabati yo kubakira imiryango itandatu y’abacitse ku icumu yari ifite inzu zishaje.

Babanje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata
Babanje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata

Urubyiruko rusaga 500 rwateraniye mu nteko rusange ngarukamwaka, rugamije kugaragaza ibyo rwagezeho mu rwego rwo kwesa imihigo,no gufata ingamba zo gukomeza gusigasira ibyagezweho, intego rusange y’urwo rubyiruko ikaba igira iti, “Uruhare ry’urubyiruko mu kugena ahazaza h’Igihugu cyacu”.

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, urwo rubyiruko rwasobanuriwe amateka mabi yaranze u Rwanda, basobanurirwa uko ubwicanyi bwakozwe aho mu Karere ka Bugesera, nyuma bashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’abasaga 45,000 biciwe muri Nyamata no mu nkengero zaho, nk’uko byagarutsweho na Mbonimpaye Pascal, Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Bugesera.

Mukandamage Jeanne, utuye mu Kagari ka Kayumba, Umurenge wa Nyamata, ni umwe mu bacitse ku icumu babiri, bahawe inka n’urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera n’abafatanyabikorwa barwo. Yavuze ko yishimye cyane kumva urubyiruko rwamutekereje, ko inka ahawe azayifata neza kandi nk’uko urubyiruko rumuhaye inka kubera urukundo na we azoroza abandi nibyara.

Yagize ati “Ndashima cyane urubyiruko ku bwitange rwagize rukampa iyi nka, ariko cyane ndashima Leta y’u Rwanda na Perezida Kagame wazanye gahunda ya ‘Girinka’…iyi nka igiye kumperekeza mu zabukuru”.

Benurugo Yvette utuye mu Kagari ka Nyamata-Ville, mu Murenge wa Nyamata, ni umwe mu bantu batandatu bacitse ku icumu bahawe amabati y’isakaro. Buri muntu yahawe amabati 50, kuko inzu bafite zishaje. Bavuga ko iyo sakaro ibafitiye akamaro kuko inzu zabo zari zishaje cyane, bitewe n’uko inyinshi zubatswe mu buryo bwihutirwa mu myaka ya 2000, zimwe zikubakwa nabi, none ubu ngo zikaba zibavira, ndetse zikiyasa cyane kuko zubatswe nabi.

Yagize ati “Ukurikije uko inzu yanjye yari imeze, guhabwa isakaro byandenze, yavaga cyane, ariko ubu ndishimye kubera ko ntazongera kuvirwa. Biba bikomeye kuba wararokotse, ukarokoka wapfushije abawe, wapfushije ababyeyi, nyuma ukabona ugufata mu mugongo nka gutya”.

Mbonimpaye Pascal, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, yavuze ko urubyiruko rugira uruhare rukomeye mu kwesa imihigo muri ako Karere cyane cyane rwibanda ku mibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati “Uruhare rw’urubyiruko rurahari runini cyane, nk’uko mwabonye ubuyobozi bw’Akarere bwabigaragaje, ndetse natwe ni ibikorwa twagaragaje dukora. Uruhare runini ubona ko urubyiruko rwibanda cyane mu mibereho myiza y’abaturage no mu iterambere ry’abaturage, ariko rukagira n’uruhare mu gufata ibyemezo ku myanzuro y’ibiba bigiye gukorerwa muri kano Karere. Iyi nteko rusange twayikuyemo byinshi, ni inteko rusange yongeye kuduhwitura, kongera gutekereza ku ruhare rwa buri wese w’urubyiruko kugira ngo, aho heza dushaka h’igihugu cyacu hashobore kugerwaho. Ni inteko rusange yagaragarijwemo bimwe mu bibangamiye urubyiruko harimo ibiyobyabwenge n’ibindi, na byo rero twakuyemo amasomo y’uko twebwe nk’urubyiruko, ari twe ba mbere tugomba kujya kubirwanya”.

Muri iyo nteko rusange y’urubyiruko, ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, bwagabiye inka urwo rubyiruko, yiswe inka y’igihango nk’uko bisanzwe mu muco Nyarwanda. Uwo kandi wabaye n’umwanya wo guhemba imirenge yabaye iya mbere mu kwesa imihigo mu rwego rw’urubyiruko, ariko n’imirenge itarabonye amanota ya mbere ishimirwa uruhare igira mu iterambere ry’Akarere, kuko muri rusange urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera rwesa imihigo neza nk’uko byemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera.

Yagize ati “Nk’uko mubizi, urubyiruko ni imbaraga z’igihugu. Urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera rukora ibikorwa byinshi byiza, bifasha abaturage kwivana mu bukene, bifasha abanyantege nkeya, ariko igikomeye muri ibyo byose, ni uko ari urubyiruko rufite icyizere, urubyiruko rushima, urubyiruko ruteganya na rwo gukora inshingano zarwo uko imyaka igenda igera. Kuba nk’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera twahaye ubuyobozi cyangwa se inzego z’urubyiruko inka, ni igihango nk’uko mubizi mu muco Nyarwanda. N’ubundi si inka bazatwara, na bo ahubwo bazayiha abayikeneye kandi bayikurikirane, ku buryo tubona ko ari ikintu kizabafasha cyane. Icyo ni igihango bafitanye n’ubuyobozi, kuko ni ubuyobozi bwayitanze ariko ni n’igihango bafitanye n’abaturage, kuko ni abaturage bazayiha”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka