Amakuru Andi makuru »

Urwego rw’Umuvunyi mu ikoranabuhanga rifasha abarugana kuzigama igihe n’amafaranga

Yanditswe ku itariki ya: 17-05-2013 - Saa: 10:29'
Ibitekerezo ( 1 )

Urwego rw’Umuvunyi rufite inshingano yo kurwanya akarengane na ruswa rwashyizeho uburyo bwo korohereza abaturage kurugezaho ibibazo by’akarengane na ruswa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Rusizi: Abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa gufasha abaturage kurangiza imanza

Yanditswe ku itariki ya: 10-05-2013 - Saa: 10:46'
Ibitekerezo ( 2 )

Mu runzinduko yagiriye mu karere ka Rusizi, tariki 09/05/2013, Perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof. Sam Rugege, yasabye abayobozi b’inkiko kimwe n’abayobozi b’inzego za Leta gutanga ubutabera bwihuta kandi bunogeye buri wese.

U Rwanda ruranenga imikorere y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha

Yanditswe ku itariki ya: 16-04-2013 - Saa: 12:14'
Ibitekerezo ( 2 )

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushukiwabo, aratangaza ko Leta y’u Rwanda ishyigikiye ubutabera mpuzamahanga, ariko itemera na gato imikorere y’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC).

Imanza Andi makuru »

Nyamirama: Umucungamutungo wa Sacco yagizwe umwere nyuma y’igihe afunze

Yanditswe ku itariki ya: 14-05-2013 - Saa: 12:52'
Ibitekerezo ( )

Urukiko rw’iremezo rwa Ngoma rwagize umwere Nyirigira Eric wahoze ari umucungamutungo wa Sacco Abanzumugayo mu murenge wa Nyamirama wo mu karere ka Kayonza. Nyirigira yari amaze amezi atanu afunzwe akekwaho kugira uruhare mu bujura bw’amafaranga yibwe muri Sacco Abanzumugayo mu kwezi kwa 01/2013.

Nyanza: Umuyobozi w’ikigo cy’ishuli arashinjwa kwiha isoko bitanyuze mu ipiganwa

Yanditswe ku itariki ya: 8-05-2013 - Saa: 09:19'
Ibitekerezo ( 2 )

Niyomuranga Aimable wari umuyobozi w’ikigo cy’urwunge rw’amashuli rwa Mubuga mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza arashinjwa kuba yarihaye isoko ry’amafaranga asaga miliyoni 51 bitanyuze mu ipiganwa.

Umunyeshuri wa NUR wishe nyina yahanishijwe gufungwa burundu

Yanditswe ku itariki ya: 30-04-2013 - Saa: 17:41'
Ibitekerezo ( 1 )

Kubwayo Donat w’imyaka 25 y’amavuko wari umunyeshuli muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) yahanishijwe gufungwa burundu azira kwica nyina wari utuye mu murenge wa Nkomane mu karere ka Nyamagabe.

Jenoside Andi makuru »

Karongi: Umugabo ari imbere y’ubucamanza kubera ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe ku itariki ya: 15-05-2013 - Saa: 08:56'
Ibitekerezo ( 1 )

Barayavuga Israel wo mu kagari ka Gasura umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi, ari imbere y’ubutabera kubera amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya jenoside Yabwiye umuturanyi we wari umwishyuje amafaranga amurimo.

ICTR: Urubanza rwa Munyagishari rwoherejwe mu nkiko z’u Rwanda

Yanditswe ku itariki ya: 7-05-2013 - Saa: 08:58'
Ibitekerezo ( 5 )

Urukiko rushinzwe gusoza imirimo y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha (MICT) rwemeje ko urubanza rwa Bernard Munyagishari wabaye umunyamabanga wa MRND n’umuyobozi w’Interahamwe mu Mujyi wa Gisenyi mu gihe cya Jenoside rwoherezwa mu nkiko zo mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwongeye gushimangira ko ijambo rya Mugesera ari intandaro ya Jenocide

Yanditswe ku itariki ya: 18-04-2013 - Saa: 15:09'
Ibitekerezo ( 2 )

Ijambo Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya ari naryo rikomeje kumukurikirana, ryongeye gufatwa nk’imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho ubushinjacyaha gushimangira ko akimara kurivuga hari Abatutsi bahise bicirwa aho yarivugiye.

Muhanga: Mu kwezi kumwe bamaze gucyemurira abaturage ibibazo 190 muri 230 byagaragaye

Yanditswe ku itariki ya: 27-02-2013 - Saa: 14:24'
Ibitekerezo ( 5 )

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga ko mu ntara y’Amajyepfo, Yvonne Mutakwasuku aratangaza ko muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza, abayobozi bamaze gucyemura ibibazo 190 muri 230 abaturage babagaragarije.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile