“Abaturiye Pariki y’Akagera bagomba kugira uruhare mu biyivamo” - Minisitiri Kanimba

Yanditswe ku itariki ya: 13-05-2013 - Saa: 14:23'
Ibitekerezo ( 3 )

Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi aragira inama abashinzwe imicungire ya Pariki y’Akagera gukora ku buryo abaturage bayituriye bagira uruhare mu micungire no ku nyungu ziyiturukaho kuko bizatuma irushaho kubungabungwa neza.

Parike y’Akagera igiye kuzanwamo Intare n’ubundi bwoko bw’inyamaswa itagiraga

Yanditswe ku itariki ya: 21-02-2013 - Saa: 16:19'
Ibitekerezo ( )

Leta y’u Rwanda igiye kuzana intare n’ubundi bwoko bw’inyamaswa zitabaga muri Parike y’Akagera nk’uko bivugwa na Ngoga Telesphore ushinzwe guhuza Parike z’igihugu n’abazituriye, akaba anashinzwe ishami ryo kubungabunga Parike z’igihugu mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB).

Kayonza: Minisitiri Kanimba yashimye uko ibibazo by’abaturage baturiye Parike y’Akagera bikemurwa

Yanditswe ku itariki ya: 15-02-2013 - Saa: 10:52'
Ibitekerezo ( )

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Kanimba François, yashimye uburyo abayobozi ba Parike y’Akagera bakemura ibibazo abaturage bayituriye baterwaga n’inyamaswa zabahohoteraga zikanabonera imyaka.

Kinigi: Ngo kuba baturiye Parike ni amahirwe bagize

Yanditswe ku itariki ya: 12-02-2013 - Saa: 10:30'
Ibitekerezo ( )

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kinigi akarere ka Musanze, bibumbiye mu makoperative akorera mu nyubako y’ubucuruzi ya Kinigi, baravuga parike y’ibirunga igira uruhare mu kubavana mu bukene, bityo bakemeza ko ari amahirwe ataboneka henshi.

RDB irasaba abaturiye parike ya Nyungwe gukomeza kuyibungabunga

Yanditswe ku itariki ya: 21-01-2013 - Saa: 12:22'
Ibitekerezo ( 2 )

Ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) gifatanyije n’umushinga WCS ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, bakoranye igitaramo cy’ubukangurambaga n’abaturage bo mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi mu rwego rwo kubakangurira kubungabuga iyi Parike.

Kuva mu 2003 Abanyamerika babiri bamaze gusura ingagi zo mu Rwanda inshuro 75

Yanditswe ku itariki ya: 11-12-2012 - Saa: 13:41'
Ibitekerezo ( )

Abanyamerika babiri, Joe Mc Donald n’umugore we Ann Mc Donald, baravuga ko kuva mu mwaka wa 2003 basura ingagi byibura inshuro ebyiri mu mwaka, ndetse ngo bakaba bifuza gukomeza kuzisura bakanarenza inshuro 100 dore ko ngo bishoboka cyane.

Intumwa z’ibihugu bikora ku karere k’ibirunga ziri kuganira ku kubungabunga parike

Yanditswe ku itariki ya: 5-12-2012 - Saa: 15:19'
Ibitekerezo ( )

Inzego zishinzwe kubungabunga parike mu Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuriye mu karere ka Musanze kuva kuri uyu wa 05/12/2012 kugirango bungurane ibitekerezo ku buryo bakemura ibibazo bahura nabyo.

Rusizi: Inkende zibasiye imirima y’abaturage

Yanditswe ku itariki ya: 26-11-2012 - Saa: 11:06'
Ibitekerezo ( )

Ababaturage bo mu murenge wa Gihundwe akarere ka Rusizi batangaza ko inyamaswa zitwa inkende zibonera imirima cyane kuko ngo zimaze kuba nyinshi cyane imusozi. Bimwe mu bihingwa izi nyamaswa zona cyane ni ibijumba imyumbati ndetse n’ibindi byerera mu butaka.

Pariki ya Nyungwe yatsindiye igihembo cy’ubukerarugendo

Yanditswe ku itariki ya: 5-11-2012 - Saa: 10:59'
Ibitekerezo ( )

Umushinga wo gutunganya pariki ya Nyungwe ku buryo abayisura babasha kubona ibiyirimo byose bari mu kirere batabangamiye inyamaswa n’ibimera nyaburanga watsindiye igihembo ku rwego rw’isi mu irushanwa ryateguwe n’ikigo The British Guild of Travel Writers.

Pages 1 | 2 | 3
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile