Nyagatare: Ministiri Kamanzi arashima ibikorwa by’Inkeragutabara

Yanditswe ku itariki ya: 8-02-2013 - Saa: 18:05'
Ibitekerezo ( )

Minisitiri w’amashyamba n’umutungo kamere, Sitanislas Kamanzi arashima ibikorwa byo gutera amashyamba byakozwe n’Inkeragutabara mu karere ka Nyagatare.

Gakenke: Abaturage barasaba ko bakomorerwa gutema ibiti

Yanditswe ku itariki ya: 8-02-2013 - Saa: 15:00'
Ibitekerezo ( )

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’akarere bufashe icyemezo cyo guhagarika itemwa ry’amashyamba, abaturage barasaba ko bakomorerwa kuko ayo mashyamba abaha amafaranga bakeneye mu gukemura ibibazo bitandukanye.

Minisitiri Kamanzi yifatanyije n’Abanyenyanza mu gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti

Yanditswe ku itariki ya: 17-11-2012 - Saa: 08:38'
Ibitekerezo ( )

Minisitiri w’umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi yifatanyije n’abatuye akarere ka Nyanza mu gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba, cyabereye mu murenge wa Rwabicuma kuri uyu wa Gatanu tariki 16/11/2012.

Ikibazo cy’inkwi gikeneye umuti uhamye mu Karere ka Gicumbi

Yanditswe ku itariki ya: 30-10-2012 - Saa: 16:32'
Ibitekerezo ( )

Uruganda rutunganya icyayi rwa Mulindi, ruherereye ahitwa ku Mulindi wa Byumba mu karere ka Gicumbi, rukenera inkwi nyinshi kugira ngo rushobore gutunganya imirimo yarwo, rutuma aka karere kaza mu turere dukunda guhura n’ikibazo k’inkwi.

Burera-Polisi y’igihugu ifatanyije n’abaturage bateye ibiti bigera ku 8000.

Yanditswe ku itariki ya: 27-11-2011 - Saa: 09:00'
Ibitekerezo ( )

Abaturage bo mu murenge wa Kinyababa akarere ka Burera barashimira uruhare rwa Police y’igihugu mu kubafasha kubungabunga ibidukikije batera amashyamba mu rwego rwo kubarinda isuri.

“Gutera amashyamba aho bishoboka hose mu Rwanda ni uruhare rwa buri wese” – Minisitiri w’Intebe

Yanditswe ku itariki ya: 20-11-2011 - Saa: 12:12'
Ibitekerezo ( )

Ku munsi w’isabukuru ya 36 y’igiti mu Rwanda, minisitiri w’intebe, Pierre Damien Habumuremyi, yafatanyije n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu, intara y’iburasirazuba hamwe n’ab’akarere ka Kirehe batera ingemwe z’ibiti zigera ku bihumbi 50 kuri hegitari zisaga 25 mu kagari ka Kiyanzi mu murenge wa Nyamugari.

Kamonyi: Polisi y’igihugu yifatanyije n’abatuye akagari ka Kabashumba gutera ibiti

Yanditswe ku itariki ya: 12-11-2011 - Saa: 15:42'
Ibitekerezo ( 1 )

Ku bufatanye bwa polisi y’igihugu n’izindi nzego z’umutekano zikorera muri wa Nyamiyanga mu karere ka Kamonyi, hatewe ibiti 3500 ku buso bungana na haegitari eshanu n’igice. Ibi biti byatwe mu muganda wabaye kuri uyu wa gatandatu, ahubakwa ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga. Abitabiriye uwo muganda basabwe kugira uruhare mu kubungabunga ibiti byatewe.

30% by’ubuso bw’u Rwanda buzaba buteye amashyamba bitarenze 2020

Yanditswe ku itariki ya: 8-11-2011 - Saa: 11:15'
Ibitekerezo ( )

Mu Rwanda hatangiye gahunda nshya yo gutera ibiti hagamijwe kugera ku kigero cya 30% by’ubuso bw’igihugu buteye amashyamba nk’uko biteganyijwe mu mushinga w’ikerekezo 2020.

U Rwanda rurifuza gutera ibiti 67 000 000

Yanditswe ku itariki ya: 16-10-2011 - Saa: 16:45'
Ibitekerezo ( 1 )

u Rwanda ruteganya vuba aha gutera ibiti bigera kuri miliyoni 67. Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’amashyamba n’umutungo kamere (MINIRENA) Caroline Kayonga, yabitangaje kuri uyu wa gatandatu ubwo yahaga ikiganiro abayobozi bo mu Karere ka Rwamagana mu ntara y’uburasirazuba.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile