Bayigamba Robert yatorewe kuyobora ‘Comité Olympique’

Yanditswe ku itariki ya: 22-04-2013 - Saa: 12:05'
Ibitekerezo ( )

Bayigamba Robert wigeze kuba Minisitiri w’imikino mu Rwanda, ni we watorewe kuyobora Komite y’igihugu y’imikino Olympique (Comite National Olmpique et Sportif du Rwanda –CNOR), mu matora y’abagize komite nshya yabaye ku wa gatandatu tariki 20/04/2014.

Lill Daren niwe ukomeje kuza imbere muri Tour du Rwanda

Yanditswe ku itariki ya: 25-11-2012 - Saa: 10:28'
Ibitekerezo ( )

Umunya Afurika y’Epfo Lill Darren ni we wongeye kwegukana umwanya wa mbere ahita anahabwa umwambaro w’umuhondo uhabwa umukinnyi umaze gusiga abandi bose kuva isiganwa ryatangira. Ku umunsi wa karindwi w’isiganwa rya Tour du Rwanda, ryakomeje kuwa wa Gatandatu tariki ya 24/11/2012.

Abanyarwanda bagiye mu mikino Paralympique bagarutse nta mudari

Yanditswe ku itariki ya: 10-09-2012 - Saa: 09:01'
Ibitekerezo ( 1 )

Abanyarwanda bitabiriye imikino Paralympique imaze iminsi ibera i London bayirangije ari nta mudari begukanye. Uwo Abanyarwanda bari bafitiye icyizere cyane ni Muvunyi Hermas usiganwa muri metero 400 na 800.

Gukina bigira uruhare runini mu kubaka umuntu muzima

Yanditswe ku itariki ya: 21-08-2012 - Saa: 11:41'
Ibitekerezo ( )

Umuryango mpuzamahanga uteza imbere imikino (Right to play) usaba abantu cyane cyane urubyiruko n’abana kwitabira gukina, kuko bigira uruhare runini mu kubaka umubiri n’ubwonko.

Usain Bolt yesheje umuhigo yari asanzwe afite

Yanditswe ku itariki ya: 7-08-2012 - Saa: 09:47'
Ibitekerezo ( )

Ku cyumweru tariki 05/08/2012, Umunya-Jamaica Usain Bolt yesheje umuhigo wo kwiruka metero 100 mu gihe gitoya kuva imikino Olympique yabaho aho yasize bagenzi be bari bahanganye akoresheje amasegonda 9 n’ibice 63.

Mukasakindi nawe yabuze umudari mu mikino Olympique

Yanditswe ku itariki ya: 6-08-2012 - Saa: 16:32'
Ibitekerezo ( )

Umunyarwandakazi Claudette Mukasakindi nawe yarangije imikino Olympique ari nta mudari nyuma yo kutitwara neza agafata umwanya wa 101 mu bakinnyi 107 bari bahanganye muri Marathon (km42) yabaye ku cyumweru tariki 05/08/2012.

Abakobwa bakina imikino ngororamubiri bibafasha mu buzima bw’imyororokere

Yanditswe ku itariki ya: 11-07-2012 - Saa: 14:36'
Ibitekerezo ( 1 )

Bamwe mu bagore bigeze gukina imikino ngororamubiri bemeza ko byabafashije kugira uruhare mu kwifatira ibyemezo no kubarinda mu gihe cy’imyororokere. Ibi kandi binemezwa n’ubushakashatsi bwabikozweho.

Minisitiri Mitali arasaba ubuyobozi bwiza kugirango iterambere ry’imikino ngororamubiri rigerweho

Yanditswe ku itariki ya: 4-06-2012 - Saa: 10:07'
Ibitekerezo ( 1 )

Mu gikorwa cy’ihererekanya bubasha cyabaye tariki 03/06/2012, Ministiri ufite imikino mu nshingano ze, Mitali Protais, yasabye abahawe ubuyobozi bw’ishyirahamwe ngororamubiri (RAF) gukorana ubushake, gukorera hamwe no kurangwa n’ubuyobozi bwiza.

78 batsindiye kuzahagararira Uburasirazuba mu mikino y’abanyeshuri

Yanditswe ku itariki ya: 3-06-2012 - Saa: 12:34'
Ibitekerezo ( )

Abasore n’inkumi 78 biga mu mashuri anyuranye mu Ntara y’Uburasirazuba batsindiye kuzahagararira Intara y’Uburasirazuba mu irushanwa rizahuza amashuri yisumbuye yose mu Rwanda mu mikino ngororamubiri izaba mu mpera z’icyumweru kizarangita tariki 10/06/2012 mu karere ka Nyanza.

Pages 1 | 2 | 3
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile