Burera: Bamennye kanyanga n’urumogi bakangurira urubyiruko kubyirinda

Yanditswe ku itariki ya: 19-05-2013 - Saa: 08:13'
Ibitekerezo ( )

Litiro 180 z’ikiyobyabwenge cya kanyanga, ibiro 8,5 by’urumogi ndetse n’amaduzeni 30 y’inzoga zo mu mashashi zirimo SKYS Vodka nibyo byamenwe mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera ubwo bakanguriraga urubyiruko rw’abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge.

Rusizi: Abanga gukora amarondo bihanangirijwe

Yanditswe ku itariki ya: 19-05-2013 - Saa: 08:13'
Ibitekerezo ( )

Abagabo 10 bo mu midugudu itandukanye yo mu murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi banze kurara irondo mu ijoro rishyira tariki 18/05/2013 bituma inzego z’umutekano zibihanangiriza kuko ngo bimaze kuba akamenyero.

Ngoma: Abatwara amagare na moto bakoze urugengo rwo kwamagana ibiyobyabwenge

Yanditswe ku itariki ya: 18-05-2013 - Saa: 10:22'
Ibitekerezo ( )

Abatwara abantu ku ma moto no ku magare bo mukarere ka Ngoma bakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge, kuri uyu wa Kane tariki 16/05/2013. Babikoze nyuma y’aho rumwe mu rubyiruko rwo muri aka karere rutungwa agatoki kuba arirwo rwinshi runywa ibiyobyabwenge.

Nyirambogo yemera ko amarozi abaho kuko afite ubushobozi bwo kuyavura

Yanditswe ku itariki ya: 17-05-2013 - Saa: 15:12'
Ibitekerezo ( 1 )

Nyirambogo Rose, umugore ukora umwuga w’ubuvuzi gakondo mu karere ka Muhanga avuga ko amarozi abaho nubwo benshi batabyemera kuko we ngo ashobora kuvura bamwe mu barozwe.

Bugesera: Umukwabu wafashe abantu 24 bakurikiranyweho guhungabanya umutekano

Yanditswe ku itariki ya: 17-05-2013 - Saa: 13:12'
Ibitekerezo ( )

Mu mukwabo wakorewe mu kagari ka Nyabivumu, umurenge wa Nyamata, tariki 17/05/2013, hafashwe abantu 24 bakekwaho gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ubujura. Abo bose ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata.

Gisagara: Polisi yahagurukiye guca urumogi ruri kugaragara mu bakiri bato

Yanditswe ku itariki ya: 17-05-2013 - Saa: 10:46'
Ibitekerezo ( )

Inzego za Polisi mu karere ka Gisagara zahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge kuko biri mu bikurura umutekano muke cyane ko abanyarugomo bafatwa bagaragarwaho no kuba babinyweye.

Burera: Aterwa ubwoba n’umugabo we wamubwiye ko azamwica

Yanditswe ku itariki ya: 16-05-2013 - Saa: 16:03'
Ibitekerezo ( )

Umugore witwa Nyiranshimiyimana Consolata utuye mu murenge wa Rugengabari, akarere ka Burera, avuga ko aterwa ubwoba n’umugabo we witwa Nshakirabandi Emmanuel wamubwiye ko azamwica kubera amakimbirane bafitanye yaturutse ku mafaranga.

Huye: Akekwaho kuniga uruhinja yabyariye ku bitaro bya kaminuza

Yanditswe ku itariki ya: 16-05-2013 - Saa: 15:34'
Ibitekerezo ( )

Umukobwa witwa Dancilla Musabyimana yaje mu bitaro bya Kaminuza aje kwivuza ikibyimba cyo mu muhogo tariki 14/05/2013 bucyeye bwaho ku mugoroba abyarira mu musarane waho.

Rutsiro: Yitabye Imana ahanutse hejuru y’imodoka

Yanditswe ku itariki ya: 16-05-2013 - Saa: 12:20'
Ibitekerezo ( 2 )

Ndagijimana Yohani w’imyaka 50 y’amavuko yitabye Imana ahanutse hejuru y’imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yari imuvanye mu karere ka Rutsiro agiye kurangura imyenda mu karere ka Rubavu.

Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile