Abiga gukora sinema muri ADMA bazishyura Leta bihangira imirimo

Yanditswe ku itariki ya: 21-05-2013 - Saa: 09:24'
Ibitekerezo ( 1 )

Kwihangira imirimo niyo nyishyu Leta itegereje ku biga gukora sinema mu ishuri rya African Digital Media Academy (ADMA) bigira ubuntu kuko Leta y’u Rwanda yashoyemo akayabo k’amafaranga miliyoni 743.

U Rwanda rwahawe igihembo mu itunganyamakuru rigezweho

Yanditswe ku itariki ya: 14-05-2013 - Saa: 09:37'
Ibitekerezo ( 2 )

Kuri uyu wa mbere tariki 13/5/2013, Inama y’umuryango mpuzamahanga w’ikoranabuhanga yahaye u Rwanda igihembo cya mbere, kubera guteza imbere ubumenyi mu itunganyamakuru, bikorwa n’ishuri rya ADMA riri mu mujyi wa Kigali, rikaba ryigisha gukora amafilime mu buryo bugezweho.

Rutsiro : Urubyiruko 117 rwigishijwe ikoranabuhanga no gukora imishinga iciriritse

Yanditswe ku itariki ya: 6-04-2013 - Saa: 12:50'
Ibitekerezo ( )

Urubyiruko rwo mu karere ka Rutsiro rumaze igihe rwigishwa ikoranabuhanga no gukora imishinga iciriritse, tariki 05/04/2013 rwahawe impamyabumenyi n’umushinga udaharanira inyungu DOT (Digital Opportunity Trust) umuryango usanzwe ufasha abaturage kwihangira imirimo ubinyujije mu ikoranabuhanga.

Bahanze porogaramu zifashishwa muri mudasobwa, bita Ishyiga

Yanditswe ku itariki ya: 26-03-2013 - Saa: 11:39'
Ibitekerezo ( 5 )

Abanyarwanda bibumbiye muri company yitwa Algorithm Incorporation bashyize ahagaragara porogaramu za mudasobwa zifashishwa mu bucuruzi cyangwa ibindi bikorwa bisaba kubara cyangwa kubika amakuru umuntu aba azakenera.

Abari n’abategarugori bagiye gutinyurwa kwitabira umurimo

Yanditswe ku itariki ya: 26-02-2013 - Saa: 09:11'
Ibitekerezo ( )

Ibigo by’urubyiruko rwihangiye imirimo, ahanini ishingiye ku ikoranabuhanga, bivuga ko mu cyumweru cyahariwe abari n’abategarugori, bizumvisha abatagira akazi uburyo bashobora kwihangira imirimo, abandi bikabahuza n’abakoresha, mu rwego rwo gufasha benshi kuva mu bushomeri.

Abayapani barasangiza Abanyarwanda ubunararibonye bafite mu ikoranabuhanga

Yanditswe ku itariki ya: 3-11-2012 - Saa: 10:35'
Ibitekerezo ( )

Itsinda ryaturutse mu Buyapani rirahugurira Abanyarwanda bumwe mu bumenyi bafite bwabafashije kuba ubukombe mu ikoranabuhanga. Bakanabahugurira gutekereza, bagerageza gushaka icyakemura ibibazo u Rwanda ruhuira nabyo mu mibereho ya buri munsi rukoresheje ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT).

Samsung yasinye amasezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda

Yanditswe ku itariki ya: 26-10-2012 - Saa: 09:34'
Ibitekerezo ( )

Isosiyete izwi mu itumanaho n’ikoranabuhanga Samsung Electronics Ltd yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda, hagamijwe koroshya uburyo bwo guhanahana amakuru ajyanye n’ikoranabuhanga mu itumanaho.

NetHope Academy irimo guhugura no guhuza abakozi n’abakoresha muri ICT

Yanditswe ku itariki ya: 4-06-2012 - Saa: 18:27'
Ibitekerezo ( 5 )

Umuryango udaharanira inyungu z’amafaranga, Net Hope, urimo guhugura abize ibijyanye n’isakazamakuru mu ikoranabuhanga (ICT) binyuze mu kubohereza mu bigo binyuranye bikorera mu Rwanda mu rwego rwo kubahuza n’abakozi.

Ibigo by’amashuri birashishikarizwa gukorana na CISCO

Yanditswe ku itariki ya: 17-01-2012 - Saa: 18:36'
Ibitekerezo ( )

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego yihaye, uyu munsi tariki 17/01/2012, i Kigali muri Spot View Hotel, habereye ibiganiro bigamije gusobanura uko sosiyete igamije guteza imbere ikoranabuhanga ku rwego mpuzamahanga yitwa CISCO ikora no kuyimenyekanisha mu bigo by’amashuli bikorera mu Rwanda.

Pages 1 | 2
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile